Print

Umu raperi Noti Flow ukundana n’abo bahuje imiterere yageneye impano y’imodoka umukunzi we bavuga ko bazakorana ubukwe (Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 March 2022 Yasuwe: 1647

Nathalie Florence Kutoto wamenekanye ku izina rya Noti Flow mu muziki, bisanzwe bizwi ko akundana n’abo bahuje imiterere, yageneye impano y’imodoka umukunzi we uzwi nka King Alami mukwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Aba bombi bakundana bahuje igitsina bahamya ko biteguye kuzabana akaramata.

King Alami wahawe impano y’imodoka n’umukunzi we yagize ati"Birashoboka ko mumyaka 10 cyangwa 11 tuzakora ubukwe, Papa na Mama bahuye n’umukunzi wange bose baramushimye nanaberetse Tattos, Mama wange akunda Noti. Nabwiye data ko nkundana nabo duhuje igitsina mfite imyaka 14 avuga ko ubwo ntazatwita ntakibazo abyemeye, mama we yabimenye mfite imyaka 18.

Yamuhaye imodoka nshya iri mubwoko bwa Volkswagen

Noti wihebeye umukobwa mugenzi we yagize ati" Mubyukuri abahungu bacana inyuma’. yakomeje avuga ko urukunddo yagiranye n’abasore ntaho ruhuriye n’urwo yagiranye n’abakobwa bagenzi be anashimangira ko atiteguye kuzongera kujya murukundo n’abasore ukundi.

Noti Flow yamenyekanye mundirimbo zitaandukanye harimo nizo yakoranye n’abandi bahanzi nka’ My Boo’ yakoranye na Wenwah’,Foto Moto yakoranye na Benzema n’izindi nyinshi.