Print

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Misiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2022 Yasuwe: 1137

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’iki gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

U Rwanda na Misiri bifitanye amaezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima n’izindi.

Ibihugu byombi bisangiye uruzi rwa Nili bivugwa ko ikomoka mu Rwanda.

Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaruhereye muri Tanzania.

Akimara kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yaho abakuru b’ibihugu byombi bakiriwe n’akarasisi k’ingabo zabugenewe mu kwakira abanyacyubahiro.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politik, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Leta y’u Rwanda muri 2015 yagaragaje ko isarura miliyari 22 Frw mu byoherezwa mu Misiri, icyo gihugu na cyo kigakura miliyari 46 Frw mu byo cyohereza mu Rwanda.

Icyakora ibihugu byombi uwo mwaka byemeje ko ibyoherezwa ku mpande zombi bidahagije bikwiye kongerwa.