Print

N’golo Kante ukundwa na benshi yasuye iwabo mu gihugu cya Mali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2022 Yasuwe: 3557

Umukinnyi wa Chelsea,N’golo Kante yafotowe yasuye iwabo mu gihugu cya Mali akomokamo nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yari yamuhamagaye.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Kante yikuye mu ikipe y’igihugu yari yamuhamagaye mu mikino ya gicuti ifite kubera impamvu ze bwite hanyuma haje kugaragara amafoto ari muri Mali.

Kante yafotowe ari kumwe n’abantu bo ku ivuko bitaramenyekana niba ari abavandimwe be.

N’golo Kante ukinira ikipe ya Chelsea hagati,akunze gushimwa na benshi kubera kwicisha bugufi kwe kandi ari umukinnyi w’umuhanga ndetse ahembw akayabo.

Kante yasibye umukino Ubufaransa bwaraye butsinzemo Cote d’Ivoire ibitego 2-1 bya Giroud na Tchouameni mu gihe icya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Nicolas Pepe.