Print

Menya Abanyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 March 2022 Yasuwe: 3656

Mu Rwanda filime z’urwenya naho zimaze gutera imbere cyane aho hari abakinnyi b’urwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi.

twagukoreye urutonde rw’abanyarwenya 5 bagezweho kandi bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda, tujya gukora uru rutonde twagendeye kuburyo bakunzwe kumbuga nkoranyambaga nuko tubona abakunzi babo babishimira muri filime z’urwenya bagaragaramo.

1.Nyaxo

Nyaxo, ni umwe mubasore bakiri bato bafite umwihariko mugukina filime z’urwenya, aho iyo urebye uburyo akora acting ari gusetsa abantu nabyo ubwabyo biba bisekeje.

Nyaxo iyo urebye inkuru akina uhita ubonako ari umukinnyi mwiza ushobora kugusetsa nubwo waba wumva amajwi gusa utabona amashusho, arakunzwe cyane kurubuga rwa youtube, filime arimo irarebwa cyane ndetse abenshi bagaragarazo bamwishimiye.

2. Pattyno

Pattyno ni umwe mu basore bakiri bato cyane mu myaka ukomeje kugaragaza ko afite impano mugukina filime z’urwenya, uyu musore amaze kwigarurira urubyiruko cyane kubera inkuru agenda abaha zizanye n’ubuzima bugezweho murubyiruko.

4. Ndimbati

Ndimbati nawe ni umwe mubakinnyi ba filime bamaze kwamamara cyane, uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko, yagiye akina filime nyinshi yigaragaza nk’umugabo w’umukire, ariko izo yamenyekanyemo cyane ni filime z’urwenya aho azwi cyane muri filime yitwa”Papa Sava”

3. Garasiyani(Papa Sava)

Niyitegeka Gratien, ni umwe mubasore bakuze ndetse batangiye gukira sinema kuva kera akaba n’umwanditsi mwiza w’ibisigo, Gratien yamamaye cyane ubwo yakinaga muri filime ya Seburiko aho yahise inamwitirirwa yamamara ku kazina ka Sebu.

5. Rusine

Rusine, ni umusore utamaze igihe kinini cyane mubyo gukina urwenya ariko amaze kwamamara cyane kubera gukina asetsa abantu yigize umusinzi, azwi cyane muri filime ya Clapton Kibonke bise “Mugisha na Rusine”