Print

Nyamasheke: Imiryango 8 y’Ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2022 Yasuwe: 1410

Inzu y’ubucuruzi yo muri Centre ya Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu yafashwe n’inkongi y’umuriro imiryango 8 y’ubucuruzi yose ihita ishya irakongoka. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateje iyi nkongi.

Byabaye hagati ya saa tatu na saa tatu n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi nkongi yabaye mu gihe ahantu hose hari hafunze kuko abantu bari bagiye mu muganda usoza ukwezi.

Ubutabazi bwakozwe na kizimamoto yo ku kibuga cy’indege cya Kamembe yahageze isanga ibyinshi byamaze kwangirika. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko muri izi nzu harokotsemo utuntu duke cyane kandi nta bwishingizi bwaba ubw’inyubako cyangwa ubw’ibicuruzwa byari bifite.

Amakuru avuga nta muntu waguyemo cyangwa ngo akomereke.