Print

Perezida Kagame na Abdel Fattah Al-Sisi bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2022 Yasuwe: 857

Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi mu Misiri ku wa Gatanu, uyu munsi yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Abdel Fattah Al-Sisi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo.

Nyuma y’ibiganiro,habayeho umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Perezida Al-Sisi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ICT, ingoro ndangamurage, urubyiruko, siporo no guhugura abadipolomate.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amaezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima n’izindi.

Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsuraumubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.