Print

Kenya:Umusore yatereye ivi umukobwa mu mujyi rwagati yanga kwambara impeta

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 March 2022 Yasuwe: 1121

Uyu musore witwa Derick, ibinyamakuru byo muri Kenya byanditseko yari amaze imyaka igera kuri itanu akundana n’uyu mukobwa.

Derick witeguraga kubana n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo yahuye nuruva gusenya ubwo yateguraga ibirori byo kwambika umukunzi we impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umugore.

Uyu musore yari yaje yabukereye yitwaje gitari arabanza akora mu muhogo aririmbira uyu mukobwa barikumwe mu mujyi rwagati.

Ubwo uyu musore yafata gitari agatangira gucuranga aririmbira umukunzi we abantu bahise bahurura bamwe batangira gufata amafoto kuko babonaga biryoshye.

Uyu musore amaze kubona abantu baryohewe yahise ashyira gitari hasi akura impeta mu mufuka atera ivi arapfukama, uyu mukobwa aho kugira ngo yegere umukunzi we yagendaga yegera inyuma nuko umusore amara iminota irenga itanu apfukamye agifashe impeta kugeza ubwo umukobwa yafataga inzira akigendera umusore nawe asigara ahongaho yihanganishwa nabari bamushungereye.