Print

Musa Esnu, rutahizamu wa Rayon Sport yapfushize Sekuru

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 March 2022 Yasuwe: 428

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhanga ibitego 3-1.

Ni umukino Rayon Sports yakoresheje abakinnyi bayo hafi ya bose, usibye abafite imvune barimo nka Leandre Essomba Willy Onana wari wicaye muri Stade, Niyigena Clement na Manace Mutatu batagaragaye muri uyu mukino, mu gihe Bukuru Christophe yari yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports Dusange Sacha, yavuze ko Niyigena Clement azagaragara mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, mu gihe kuri Onana we bikigoranye kuba yaboneka mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iri imbere.

Kuri rutahizamu Musa Esenu ukomoka muri Uganda utagaragaye kuri uyu mukino, umutoza Sacha yavuze ko yagize ibyago aho yapfushije Sekuru habwa uruhushya rwo kujya gutabara akazagaruka mu mikino iri imbere.

Usibye umukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye na AS Muhanga, irateganya kuba yazakina undi mukino wa gicuti n’ikipe ya Nyanza FC, ikazongera gukina mu mpera z’icyumweru gitaha ubwo hazakomeza imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro

Src:Kigalitoday.com