Print

Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2022 Yasuwe: 1216

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ME IRENE WUNGANIRA NDIMBATI MU MATEGEKO

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko ashobora kuba yarakoze icyaha gusa Ndimbati ahakana ibyaha aregwa avuga ko uwo mukobwa baryamanye yujuje imyaka y’umuntu mukuru.

Urukiko ruvuga kandi ko icyaha gikekwa kuri Uwihoreye [Ndimbati] kiri mu byaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko itegeko riteganya ko uregwa icyaha nk’iki akurikiranwa afunze.

Isomwa ry’uru rubanza uyu munsi, ryitabiriwe n’ibyamamare birimo : Mwiseneza Josiane, Samusure, Papa Sava, Mama Sava, Digidigi, Kechapu, Kibonke, Nyiragitariro n’abandi.

Umwe mu bunganira Ndimbati yavuze ko urukiko rutashingiye ku bimenyetso byose batanze ahubwo rwashingiye ku ifishi yavuye ku kigo nderabuzima igaragaza ko umwana ashobora kuba yaravutse kuwa 07 Kamena 2002.

Yakomeje agira ati "Natwe tugiye kureba uko urukiko rwayisuzumye hanyuma turajurira kuko hari n’ibindi bishobora gushingirwaho umuntu akarekurwa niyo bitaba urwo rupapuro gusa kuko harimo n’abishingizi,kuba nta perereza ashobora kwica.Hari impamvu nyinshi ....."

Kuwa 23 Werurwe 2022 nibwo umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco wamamaye ku izina rya Ndimbati muri Filimi y’uruhererekane ya “Papa Sava” yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.

Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, yagejejwe imbere y’inteko iburanisha mu rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi biganjemo inshuti ze n’abo bakinana bari baje kumva imigendekere y’urubanza.

Ubwo yari agejejwe imbere y’Inteko iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma Ndimbati asabirwa gufungwa by’agateganyo.

Muri izi mpamvu Umushinjacyaha yagaragaje ko bashingira ku buryo icyaha cyakozwe, ubuhamya bw’uwagikorewe, abatangabuhamya ndetse n’ibyangombwa byavuye mu iperereza ryakozwe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko tariki 9 Werurwe 2022 aribwo umukobwa witwa Kabahizi ariko benshi batazira Fridaus yaregeye Ubugenzacyaha abumenyesha ko Ndimbati yamusindishije yarangiza akamusambanya byanabaviriyemo kubyarana abana babiri b’impanga.

Yavuze ko bombi bamenyaniye mu gipangu uyu mwana w’umukobwa yakoragamo akazi ko mu rugo, ahari hacumbitse umusore witwa Valens usanzwe atunganya amashusho ya filime zitandukanye.

Nyuma yo kumenyana,Umushinjacyaha yagaragaje ko uwakorewe icyaha avuga ko yasabya Ndimbati ko yazamwinjiza mu mwuga wo gukina filime.

Umunsi umwe ngo yaramuhamagaye asanga undi yagiye mu kiganiro ku Isango Star, amubwira ko aza kumuhamagara.

Ibi ninako byagenze kuko ubwo yari avuye mu kiganiro yahamagaye uyu mukobwa wari uvuye mu Mujyi atashye i Nyamirambo amusaba ko bahura bakomezanya urugendo batyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urega yavuze ko mu modoka yasanzemo inzoga yitwa ‘Amarula’, amubeshya ko ari amata avanze na crème bityo arayanywa birangira asinze.

Nyuma yo gusinda uwareze, avuga ko atazi ibyakurikiye ahubwo yagaruye ubwenge asanga aryamye ahantu hameze nka lodge.

Nyuma y’iminsi nibwo ngo yagiye ahura n’ibibazo bigaragaza ko yaba atwite, ajya kwa muganga basanga aratwite.

Umushinjacyaha yavuze ko umutangabuhamya witwa Mama Shadia wari umukoresha w’uyu mwana avuga ko mu ijoro ryo ku wa 24-25 Gashyantare 2019 uyu mwana ataraye mu rugo.

Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye umwana yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo yiregure, Ndimbati yagaragaje ko ibyamubayeho ari akagambane.

Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umugore abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.

Ndimbati yongeyeho ko ubwo uyu mukobwa yari atwite, yifuje gukuramo inda arabyanga ndetse amwizeza kumufasha.

Uyu mugabo wamenyekanye muri sinema nyarwanda yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300Frw ndetse no kumushakira umukozi w’inzobere mu kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari gushobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.

Uyu mugabo yabwiye Urukiko ko yaje gutungurwa no kumva umunyamakuru wa ISIMBI amuhamagaye amubwira ko afite inkuru ye amusaba miliyoni 2Frw bitaba ibyo inkuru ikajya hanze. Ndimbati yavuze ko yasanze ibyo atabishobora, inkuru isakara hanze ityo.

Yagaragaje ko uyu mukobwa yagiye mu itangazamakuru nyuma yo gushukwa n’umunyamakuru wamwijeje ko inkuru ye nijya hanze azabona abaterankunga bakamufasha.

Ndimbati avuga ko atumva ukuntu icyitwa ifishe ishingirwaho n’Ubushinjacyaha bukavuga ko ariyo igaragaza igihe uyu mukobwa yavukiye iriho; Intara, Akarere, Umurenge n’Akagali nyamara mu 2002 ubwo yavukaga bitarabagaho.

Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishe yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara abana be yabandikishije ku wundi mugabo Kwizera Jean Claude.

Ndimbati yagaragaje kandi ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.

Nubwo yemeye gufasha aba bana, Ndimbati yabwiye Urukiko ko akimara kubona iyi fishi yo kwa muganga yatangiye kwibaza ikiyihishe inyuma.

Bayisabe Irene uri mu banyamategeko batatu bunganiraga Ndimbati yagaragarije Urukiko ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko imyirondoro ye iteye urujijo.

Aha yagaragaje ko batumva ukuntu mu byangombwa bye harimo ko yavutse tariki 1 Mutarama 2002, Se umubyara we akavuga ko yavutse tariki 7 Kamena 2002 mu gihe we yivugira ko yavutse ku wa 24 Ukuboza 2002.

Aha yagaragaje ko nta kintu na kimwe kigaragaza itariki nyayo uyu mukobwa yavukiye kuko n’iwabo ku Murenge bagaragaje ko batazi neza itariki yavukiye.

Bavuze ko icyangombwa cyari guca izi mpaka ari ‘Acte de naissance’ itangwa n’inzego zibifitiye ububasha, bityo ahamya ko kuba idahari ari ikimenyetso cy’uko ibyo ubushinjacyaha buvuga ataribyo.

Bagaragaje kandi ko bafite icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko abana bavutse ku wa 3 Nzeri 2020, bereka Urukiko ko bagenekereje amatariki Ndimbati yavuze ko baryamaniye ariyo ya nyayo kuruta ayo umukobwa yavuze.

Ikindi bagaragaje nk’urujijo ni ukuntu uwareze yandikishije abana ku wundi mugabo ndetse anabashyira ku mazina atandukanye n’ayo yajyanye mu rubanza.

Nyuma yo kwerekana ko umukiliya wabo akeneye kurekurwa agakomeza kwita ku bana ndetse n’umuryango we kuko bigaragara ko atatoroka, abamwunganira mu matekegeko basabye Urukiko ko bibaye ngombwa rwanareba ku bishingizi bemeye kwishingira Ndimbati.

Mu bemeye kuba abishingizi harimo umugore wa Ndimbati ndetse n’inshuti ze, Urukiko rwasabye ko bashyirwa mu ikoranabuhanga kugira ngo bigweho neza.

Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava” ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17.