Print

Abana bongeye guhuza ababyeyi ! Kanye West na Kim Kardashian bongeye kugaragara bahuje urugwiro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 March 2022 Yasuwe: 1895

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe nibwo Kim Kardashian na Kanye West bagaragaye ku nshuro ya mbere bahuje urugwiro nyuma y’ amezi menshi batabanye neza.

Aba bombi basaga nkaho bashyize ku ruhande imirwano yabo y’amakimbirane bamaranye Iminsi ,kugirango babashe kwishimira umukino umuhungu wabo w’imyaka itandatu yari gukinamo wabereye i Los Angeles.

Byari ibyishimo Kanye West arimo akina n’abana kandi ubona ko na Kim Kardashian yishimiye kureba ibijya mbere.

Nubwo ariko ibi byabaye nta biganiro aba bombi bigeze bagirana byihariye nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Iyi ni intambwe nziza nk’ababyeyi biyemeje gufatanya kurera abana babyaranye nubwo batandukanye kandi no kuba Kim atangiye kwemerera Kanye kureba abana uko abyifuza.


North, Kim Kardashian na Kanye West

Byari ibyishimo kandi ntabwo umukunzi mushya wa Kim yigeze ahagaragara




Refe:dailymail.com