Print

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye guterana kugira ngo bafate umwanzuro wihariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2022 Yasuwe: 651

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, hari inama idasanzwe ya 19 y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, izaba mu buryo bw’Ikoranabuhanga, igomba kwiga ku busabe bwa DRC bwo kwinjira muri uyu muryango.

Mu kwezi gushize nibwo Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjira muri uyu muryango.

Icyemezo cyaje gikurikira imishyikirano yabaye hagati ya EAC na DRC kuva tariki 15 kugeza 24 Mutarama 2022 i Nairobi.

Nyuma y’inama idasanzwe ya Njyanama yateranye ku itariki ya 8 Gashyantare 2022, Adan Mohamed, ushinzwe iterambere ry’Akarere muri EAC yagize ati: “Nk’uko mubizi intumwa za DRC zari i Nairobi mu cyumweru gishize cya Mutarama 2021. Imishyikirano na DRC yararangiye kandi hashyirwaho ingamba zo gushyikirana.”

Yakomeje agira ati: “Ubu twasabye ko iyi nama yatekereza ku kwinjiza DRC mu Muryango hakurikijwe ingingo ya 3 y’amasezerano ya EAC.”

Ku itariki ya 8 Kamena 2019, nibwo icyiciro cy’ibanze cy’ubusabe bwa DRC cyatangiye ubwo Perezida Félix Tshisekedi yandikiraga Perezida Kagame wayoboraga EAC icyo gihe, amugaragariza ko Igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma yo kwemererwa n’aba baminisitiri,RDC itegereje iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC,kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma.

Mu gihe DR Congo yagirwa umunyamuryango, cyaba kibaye igihugu cya karindwi muri EAC, bikaba bifatwa nk’uburyo bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango binyuze mu nzira zitandukanye zirimo gufungura umuhora uturuka ku nyanja y’u Buhinde ukagera ku nyanja ya Atalantika, ndetse no guhuza Amajyaruguru n’Amajyepfo, bityo bikagura ubukungu bw’Akarere muri rusange.

Mu yandi makuru,Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ntabwo birashobora kumvikana ku buryo bushya bwo gutanga imisanzu mu muryango, hakoreshejwe uburyo bwo kugendera ku musaruro mbumbe w’ibihugu.

Komisiyo ya EAC ishinzwe imari n’ubutegetsi yazamuye ingorane zikomeje kugaragara mu misanzu itangwa n’ibihugu, ubu imaze kugera muri miliyoni $50.

Ni ibintu ngo bimaze kugira ingaruka ku bikorwa by’ubunyamabanga bw’Umuryango n’izindi nzego zawo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ishinzwe ibijyanye n’ingengo y’imari, Denis Namara, yabwiye The East African ko ibikorwa byo kwihuza kw’akarere bikomeje kubangamirwa bitewe n’imyitwarire y’ibihugu binyamuryango, cyane cyane mu bijyanye n’intangwa ry’imisanzu.

Namara yavuze ko hari amakuru ko Kenya ari yo ikomeje kudindiza ubwo buryo, kandi ari ayo iyoboye uyu muryango.

Ingengo y’imari ya EAC mu 2021/2022 yemejwe ni miliyoni $91.7. Ibirarane byishyuwe, byonyine byarenza kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari.

Byateganywaga ko miliyoni $54.1 (59 ku ijana) zizatagwa mu misanzu y’ibihugu, naho miliyoni $37.6 (41 ku ijana) akava mu bafatanyabikorwa mu iterambere.

Inama ya EAC iheruka kwemeza ko 65 ku ijana by’ingengo y’imari izajya itangwa n’ibihugu binyamuryango mu buryo bungana, naho 35 ku ijana agatangwa n’ibihugu hakurikijwe umusaruro mbumbe, harebwe ku gihe cy’imyaka itanu ishize ku mibare ya Banki y’Isi.

Hari amakuru ko Kenya yasabye ibiganiro byisumbuyeho, ivuga ko hakenewe icyemezo gihuriweho kigaragaza ubufatanye, uburinganire kandi giha amahirwe ingano y’ubukungu bwa buri gihugu.