Umuhanzi Ruger wo mu gihugu cya Nigeria uherutse gutaramira i Kigali, umufana w’umukobwa yamufashe ku myanya y’ibanga, uyu musore byahise bimutera umujinya ava kuri stage adasoje kuririmba.
Umuhanzi wo muri Nigeriya uzwi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Michael Adebayo Olayinka, uzwi cyane ku izina rya Ruger, yavuye ku rubyiniro igitaraganya ubwo yari ageze igitaramo cye, ubwo umufana w’umugore yamufataga igitsina
Ibi byagaragaye kuri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muririmbyi w’umuhanga yavaga ku rubyiniro uyu mugore amaze kugerageza kumufata igitsina.
Ruger yari yagiye gushimisha umuherwe, Tony Elumelu mu gitaramo gitunguranye yateguriwe ku isabukuru ye y’amavuko ku ya 26 Werurwe yabereye ahitwa Hardrock cafe i Lagos.
Ruger w’imyaka 22, utarashimishijwe n’iyi myitwarire y’uyu mugore,yavuye kuri stage afite uburakari bwinshi ku maso.
Icyakora uyu mugore ntiyabashije gufata ubugabo bwa Ruger kuko uyu muhanzi yahise amwiyaka arahunga.