Print

Kenya: Umugabo yatemaguye umugore we amuziza ko yanze ko batera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2022 Yasuwe: 1021

Umugore w’imyaka 40 ari kwivuriza mu bitaro bikuru by’intara ya Busia muri Kenya nyuma y’uko umugabo we amutemye n’umuhoro amuziza ko yanze ko baryamana.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Misaro, mu ntara ya Siaya. Uwatemwe, Judith Anyago, yavuze ko yanze kuryamana n’umugabo we kubera ko yanduye virusi itera SIDA.

Yashinje kandi umugabo we kumuca inyuma,aho yavuze ko yavumbuye udukingirizo n’imyenda y’imbere y’abagore mu ipantaro ye.

Mu kwamaganaga ibyabaye, muramu wa Anyango, Festo Onyango Odhiambo, yavuze ko yababajwe n’ibyo umuvandimwe we Jackton Opondo yakoze.

Umuryango wasabye abashinzwe umutekano gushakisha no guta muri yombi uwabikoze.