Print

Rugeze aharyoshye! Shaddyboo akomeje kugaragaza ibihe byiza agirana n’umukunzi we mushya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 March 2022 Yasuwe: 1337

Abinyujije kuri Instagram, Shaddyboo yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Manzi bari mu birori bishimye cyane umwe afashe undi ubutarekurana nubwo nta kintu yongeyeho ariko wabonaga ko aryohewe.

Ku rundi ruhande Manzi nawe abinyujije kuri Instagram ye ikomeje kwiyongera mu bayikurikira kuva Shaddyboo yakwemeza ko bari mu rukundo, yasangije abamukurikira nawe aya mashusho abagaragaza baseka.

Kuwa 07 Werurwe 2022 ni bwo Shaddyboo yahamije ko ari mu rukundo na Manzi Jeannot umusore w’umunyarwanda wibera muri Kenya. Ni nyuma y’imyaka igera kuri itandatu atandukanye na Meddy Saleh bafitanye abana 2.

Muri iyo myaka nta na rimwe Shaddyboo yari yarigeze avuga ku bijyanye n’urukundo rwe nubwo yagiye avugwaho kugirana ibihe byiza na benshi ku mbuga nkoranyambaga no bitangazamakuru bimwe na bimwe.


Shaddyboo na Manzi Jeannot