Print

Abayobozi b’ Uburusiya nta ntambwe bari kubona mu biganiro na Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2022 Yasuwe: 1232

Abategetsi b’Uburusiya batangaje uyu munsi ku wa mbere ko nta ntambwe ziboneka ziragerwaho kugeza ubu mu biganiro hagati y’igihugu cyabo na Ukraine.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko nubwo badashobora kuvuga ko hari intambwe igaragara iragerwaho, gukomeza ibiganiro amaso ku yandi ari ikintu gikomeye.

Perezida w’igihugu cya Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yemeye kwakira ibiganiro bishya hagati y’Uburusiya na Ukraine mu mujyi wa Istambul. Hari mu kiganiro yagiranye na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, kuri telefone.

Nta ntambwe zigaragara Uburusiya na Ukraine bagezeho kuva mu biganiro bya mbere byabaye taliki 10 y’ukwezi kwa gatatu mu mujyi wa Antalya, muri Turkiya, kuva Uburusiya bwohereje ingabo zabwo muri Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.

Izo mpande zombi zagiranye ibindi biganiro kuri videwo.Nyamara zatangaje ko ibyo biganiro bitari byoroshe na gato. (AFP)

IJWI RY’AMERIKA