Print

Ndimbati arajyanwa i Mageragere. Harakurikiraho iki ?- VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 28 March 2022 Yasuwe: 2469

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ME IRENE WUNGANIRA NDIMBATI MU MATEGEKO

Iyi nkuru ikijya hanze, benshi bakomeje kwibaza ikigiye gukurikira nyuma yuko uyu mugabo w’imyaka 51, afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’gateganyo iminsi 30 muri Gereza.

Iyi minsi, byumvikane ko nyuma yuko urukiko rubifitiye ububasha rufatiye Umwanzuro, Ndimbati agomba guhita yoherezwa muri Gereza bitandukanye nuko ubu yarari muri Kasho ya RIB i herereye i Nyamirambo.

Uwunganira Ndimbati mu Mategeko, yasobanuye ko batanyuzwe nuyu mwanzuro kuko haribyo basbye Urukiko bitahawe umwanya uhagije nkuko babikekaga. ndetse ko ntayandi mahitamo bagomba Kujuririra uyu mwanzuro.

Me Bayisabe Irene yagize ati: Dutegereje ko Umwanzuro ugera muri Sisiteme tukabona kopi. dufite iminsi itanu iteganywa n’Amategeko itwemerera kuba twajuririra uyu Mwanzuro.".

Umwunganizi we kandi yakomeje avuga ko nubwo hari ibyirengagijwe birimo no kuba Ndimbati yari yatangarije Urukiko ko afite Ingwate (Abishingizi) ko bitigeze byitabwaho, ndetse n’ibimenyetso byerekana Inenge ziri mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nabyo bitahawe agaciro.

Ati"Dutegereje Kopi y’idosiye yose. nkanyuma y’isaha cyangwa abiri, iraba igezemo twicarane nuwo twunganira dufate umwanzuro kubijyanye n’Ubujurire.’

Amategeko ateganya ko Nyuma y’Umwanzuro w’Urukiko, iyo utanyuzwe n’imyanzuro uba ufite iminsi 5 yo kuba wajuririra icyo cyemezo.