Print

Ndimbati wari umaze iminsi arwariye Malariya muri Kasho Yorohewe!

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 28 March 2022 Yasuwe: 1351

KANDA HNO UREBE VIDEO IVUGA KUBURWAYI BWA NDIMBATI

Icyo gihe RIB yatangarije Umuryango ko "Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati w’Imyaka 51, Acyekwaho icyaha cyo gusambanya Umwana. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo Iperereza rirakomeje ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha"

Nyuma yiminsi itaganywa n’Itegeko ndetse ninzira zicishwamo ama dosiye ngo agere murukiko, Ndimbati yagejejwe bwambere murukiko kuwa 23 Werurwe 2022, atangira kuburana ku Ifunga n’Ifungurwa ry’Agateganyo.

Urukiko rwumvise uruhande rw’Ubushinjcyaha, ndetse nuruhande rw’Uregwa, maze rufata Umwanzuro ko rugiye kwiherera rukazafata umwanzuro kuwa 28 Werurwe 2022.

Kuri uyu munsi ubwo hamaraga gusomwa umwanzuro, Me Bayisabe Irene uri muri 3 b’Abanyamategeko bunganira ndimbati yavuze ko atanyuzwe n’imyanzuro y’u Rukiko ndetse ko bfite iminsi 5 yo kujuririra uyu mwanzuro.

Asoza ikiganiro yagiranaga n’Abanyamakuru, Me Irene yatangaje amakuru mashya ko kumugoroba wo kuwa 27 Werurwe yamusuye aho yarafungiye i Rwezamenyo agasanga arwaye.

Aya makuru akimara kumenyekana, UMURYANGO wavuganye numwe mubo mu muryango wa Ndimbati, uko ubuzima bwe buhagaze, aduhamiriza ko koko Ndimbati amaze iminsi mike Arwaye Marariya ariko ubu yorohewe.

Uyu utashatse ko Amazina ye ajya mu itangazamakuru ndetse utagize byinshi byimbitse abivugaho, yatubwiye ko Ndimbati yahawe imiti yarasanzwe anywa, kandi ko yamufashije ubu ameze neza!

Twashatse kumenya niba uyu Ndimbati hari indwara yihariye yaba fite dore ko yahawe imiti yarasanzwe anywaho murugo aho kujya kwivuza ariko ntiyagira ikindi abidutangarizaho.

Ubwo yaherukaga kugaragara mu Rukiko, Ndimbati yasaga n’Umuntu ukomeye ndetse udasa nufite ikibazo icyaricyo cyose cyagaragaza ko afite imbaraga nkye, ndetse murukiko, yacishagamo agahindukira akararanganya amaso areba mubitabiriye Iburanisha akanamwenyura. Gusa amasaaha yose yamaze Murukiko yari yifubitse ikoti rinini riri mu mabara ya Gisirikare.

Ndimbati Ubwo yitabaga Urukiko Aburana ku Ifunga n’Ifungura ry’Agateganyo.