Print

Marina yagize icyo avuga ku isabukuru ya Yvan Muziki bivugwa ko bari murukundo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 March 2022 Yasuwe: 668

Mu magambo Marina yanditse kuri Instagram yifuriza isabukuru mugenzi we, yamugaragaje nk’umuntu ukomeye kuri we.

Yanditse ati “Isabukuru nziza ku muntu wanjye uruta abandi[main person] niringiye ko ibyo wifuza byose ku isabukuru yawe biraba byo.”

Muri Kanama umwaka ushize Yvan Muziki usanzwe ukorera umuziki mu Bubiligi yaje i Kigali. Akihagera yatangiye umubano na Marina ndetse inshuro nyinshi bakunze kugaragara bari kumwe.

Bivugwa ko umubano w’aba bombi watangiye kuba mwiza ubwo Marina yerekezaga ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro za 2020.

Mu kiganiro Yvan Muziki yagiranye na Igihe mu minsi ishize , yavuze ko nta byinshi afite byo gusobanura ku mubano we na Marina, yirinda guhamya cyangwa guhakana ko bakundana.

Ati “Ubuse njye gusobanura ngo kanaka turakundana? Marina ni inshuti yanjye ariko ibindi byo ntacyo numva rwose nabivugaho. Ni umuhanzikazi mwiza, nkunda umuziki we kandi nzi neza ko na we yifuza ko natera imbere.”