Print

Miss Mutesi Jolly yatanze mpamvu yabwiye Miss Muheto ko arimwiza,anaha igisubizo abavuga ko yahawe ruswa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 March 2022 Yasuwe: 3216

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 , ukunze no kugaragara mu kanama nkyemurampaka kiri rushanwa ,yatanze impamvu yatumye abwira Miss Nshuti Muheto Divine weguakanye ikamba ry’uyu mwaka 2022 ko ari mwiza , ubwo yinjiranga muri aya marushanwa anakomoza ku gihuha cyavuzwe ko yahawe ruswa n’umuryango we.

Ibi Mutesi Jolly yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ayavuze ko nta kosa yakoze kuko n’ubundi uyu mukobwa ari mwiza kandi yari mu marushanwa y’ubwiza kandi ko ntacyo bitwaye kubwira umuntu ko ari mwiza.

Yagize ati “Wowe wabonye atari mwiza? Urabyemera ko ari mwiza? Ariko abantu bagira amatiku n’amenshi kweli, umukobwa ni mwiza, ikindi namubwiye ko ari mwiza sinamubwiye ko ari Nyampinga w’u Rwanda, ari mu marushanwa y’ubwiza, kubwira umuntu ko ari mwiza ntabwo nakabaye mbona ko ari ikibazo.”

Yakomeje avuga ko kubwira umuntu ko ari mwiza ari ubupfura kandi ko akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda abantu bakwiye kuyitandukanya no mu manza zisanzwe.

Ati “Kubwira umuntu ibyo ubona ni ubupfura, sinumva impamvu umuntu avuga ko nari umukemurampaka, ngo wari wabona aho umunyamategeko abantu barimo bubarana akavuga ngo iyo ngingo ya we irakomeye, oya wishaka gufata ubwiza n’ibintu by’icyaha, hariya ni mu byaha bafite ukuntu bayobora ibintu byabo no mu marushanwa y’ubwiza bafite ibyo bagenderaho, umuntu utabizi azagende yihugure abirebe, ikibazi cyabayeho ni uko nabwiye umukobwa ko ari mwiza kandi ari mwiza.”

Mutesi Jolly kandi yavuze ko uretse kuba abantu barahisemo Muheto ariko ubusanzwe hari abakobwa benshi yagiye abwira ko ari beza.

Ati “Buri muntu wese kugeza ubu abantu benshi barabibona ko ari mwiza, nshobora kubona ko ari mwiza wowe ntubibone. Hari abakobwa nagiye mbwira ko basa neza kandi beza ni uko ari Muheto bahisemo gusa, ikindi hari abo nagiye mbwira ko bavuze ibintu byabo neza biri ku murongo kuki byo batabitinzeho.”

Miss Mutesi kandi yanakomoje kubyavuzwe cyane ko yahawe ruswa n’ababyeyi ba Miss Muheto Divine agira ati” Ntabushobozi mfite bugira umuntu Miss Rwanda , ayo mafaranga tayo nahawe”.

Tariki ya 30 Mutarama ubwo hashakwaga abakobwa bahagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2022, ubwo Mutesi Jolly yari akubise amaso Nshuti Muheto Divine wari ufite nimero 6, yagize ati “Muheto uri mwiza pe!”

Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu batandukanye aho bavugaga ko nk’umuntu wari mu bagize akanama nkemurampaka atari akwiriye kuvuga ayo magambo.

Ibi byakomeje gusembura ibitekerezo bya benshi nyuma y’uko tariki ya 19 Werurwe 2022 Nshuti Muheto Divine yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, abantu batangiye kugenda bavuga ko uyu mukobwa n’ubundi Mutesi yari yaramuhaye ikamba umunsi avuga ko ari mwiza.


Comments

Nzaramyimana Oswald 29 March 2022

Ark buriya yafunguye amaso ya benshi?ahubwo se Hari uhakana ko atari mwiza?Jolly ntakosa yakoze rwose,uriya mukobwa ni mwiza