Print

AMAKURU MASHYA! Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w’Amavubi ,menya ibigwi bye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 March 2022 Yasuwe: 2079

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 werurwe nibwo FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje umutoza mushya igira ati“Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alós Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu @AmavubiStars. Ikaze n’amahirwe masa mu mirimo ye.’’

Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alos Ferrer yasinye nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu @AmavubiStars .

Ikaze n'amahirwe masa mu mirimo ye. pic.twitter.com/nvPq0BdbHh

— Rwanda FA (@FERWAFA) March 29, 2022

Uyu munyabigwi w’imyaka 47 yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa. Yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.

Akigera i Remera, Carlos Alós Ferrer yatambagijwe mu nyubako ikoreramo FERWAFA i Remera; aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Muhire Henry Brulart, amusobanurira ibihakorerwa, anasuhuza bamwe mu bakozi b’iri shyirahamwe.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, umutoza mushya yashyikirijwe umwambaro w’Amavubi, wanditseho ijambo ‘Rwanda’ mu mugongo.

Carlos Alós Ferrer yatoranyijwe ku rutonde rw’abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.


Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart na Carlos Alós Ferrer nyuma yo gusinya amasezerano mashya yo gutoza Ikipe y’Igihugu