Print

Afghanistan: Abagabo batateretse ubwanwa bagiye kujya birukanwa ku kazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2022 Yasuwe: 928

Abatalibani bayobora Afghanistan bateguje ko abagabo badatereka ubwanwa ngo bube burebure bazirukanwa ku kazi ka leta.

Iri ni rimwe mu mategeko yashyizweho n’ubuyobozi bw’aba Talibani buyoboye iki gihugu banaherutse kubuza abagore kwiga no gutega indege igihe batari kumwe n’abagabo.

Abatantu 3 batangarije Reuters a ko abatalibani bo muri Afuganisitani bategetse abakozi bose ba leta kugira ubwanwa no kubahiriza amategeko agenga imyambarire byabananira bakirukanwa.

Abakozi ba leta babwiwe ko guhera ubu badashobora kwinjira mu biro nta bwanwa bwinshi bafite kandi amaherezo bazirukanwa niba batujuje ibyo bisabwa.

Mu minsi ishize,Ubutegetsi bw’Aba-Taliban bwatanze itegeko ku bigo byose by’indege, ribuza abagore gukora ingendo igihe badaherekejwe n’abagabo.

Ni icyemezo gishya cyafashwe nko kubangamira igitsina gore, gikurikiye icyafashwe ku wa Gatatu ubwo abakobwa biga mu mashuri yisumbuye babuzwaga gusubukura amasomo nka bagenzi babo b’abahungu.

Impamvu rukumbi yatumye basabwa gusubira mu ngo ni uko hataremezwa impuzankano bazambara.

Ni imirongo ikomeye irimo gushyirwaho kuva aba-Taliban bafata ubutegetsi muri Kanama 2021.