Print

Benshi mu banyarwanda ntibishimiye umutoza mushya w’Amavubi utaratoza ikipe nkuru y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2022 Yasuwe: 1141

Uyu munsi nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryemeje ko Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer ariwe mutoza mushya w’Amavubi usimbura Mashami Vincent wari umaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu.

Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa.

Inkuru y’itangazwa ry’uyu mugabo ntiyanyuze benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ahanini bitewe n’ubunararibonye bwe buke ndetse no kuba nta yindi kipe y’igihugu yigeze atoza.

Nubwo umusaruro w’Amavubi usanzwe ari muke cyane,benshi mu bakunzi ba ruhago bari bategereje ko FERWAFA iraza guha akazi umutoza w’inararibonye ku mugabane w’Afurika ndetse wanageze kuri byinshi ariwe Alain Giresse kugira ngo aze kuzamura urwego rw’abakinnyi.

Uretse Bwana Giresse,abanyarwanda bari bategereje umwongereza Stephane Constantine wigeze gutoza Amavubi akayageza ku mwanya wa 68 ku isi ndetse akanabona itike yo kwerekeza mu majonjora ya nyuma yo gushaka itike ya CAN nubwo u Rwanda rwatewe mpaga kubera gukinisha Daddy birori nta byangombwa bizima afite.

Ubwo FERWAFA yari imaze gutangaza ko Carlos Alos Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ku mbuga nkoranyambaga zayo,benshi bagaragaje ko batishimiye uyu mugabo udafite ubunararibonye ndetse n’aho yanyuze akaba yaragiye yirukanwa.

Umuryango warebye ibitekerezo bitandukanye kuri Facebook ya FERWAFA aho abarenga 90 % batamwishimiye.

Dore bimwe mu byatangajwe n’abakunzi ba ruhago:



Abafana b’Amavubi ntibanyuzwe

Amwe mu mateka ya Bwana Carlos Alos Ferrer

Carlos Alos Ferrer, yavutse tariki 21 Nyakanga 1975 avukira mu gace ka Tortosa ari na ho yatangiriye umupira w’amaguru. Carlos ntabwo yakinnye ku rwego rwo hejuru kuko yavuye mu ikipe y’abato ya Tortosa, azamurwa mu nkuru mu 1993.

Mu 1996 yayivuyemo yerekeza mu ikipe ya La Senia ayivamo ajya muri Alaves B, ahava yerekeza muri Don Benito, nyuma muri 2001 agaruka muri Tortosa.

Mu bijyanye n’ubutoza Carlos yahereye mu ikipe y’abato ya Amposta ubwo ni 2003-05, 2005-07 atoza Roquetenc ariko ayitoza anakina. Kuva mu 2007 kugera mu 2021 ku ikipe ya Neon Paralimni yaherukaga gutoza, Carlos nta kipe n’imwe ararenza umwaka ayitoza.

Uyu mutoza muri 2007 ubwo yahabwaga gutoza ikipe ya Tortosa yayivuyemo mu 2008. Nyuma y’aho muri 2010 yahawe ikipe ya Kitchen, ariko nayo mu 2011 yari yayivuyemo kare.

Carlos yagarutse mu kazi mu 2015 atoza ikipe ya Pogon Siedlce ayitoza iminsi 123, atozamo imikino 10 atsindwa 7, anganya 2 atsinda 1 aba aragiye.

Ikipe yagiriyemo ibihe byiza ni Kairat Almaty yo muri Kazakhstan yatwaranye nayo igikombe cy’igihugu, ari na cyo gikombe rukumbi afite mu mateka ye.

Yayitoje imikino 47 atsindamo 33, anganya 4, atsindwa 10, aha ni muri 2017. Muri 2018 Kazakhstan imaze kubona uwo musaruro yamuhaye ikipe y’igihugu y’abato, ariko yarinze ayivamo nta mukino w’irushanwa atoje.

Muri 2019 nibwo Carlos Alos Ferrer yaje muri Afurika gutoza ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.

Iyi kipe yayigezemo tariki 21 Mutarama 2019 ayivamo tariki 30 Kamena 2019, bivuze ko nibura iminsi 160 yari ihagije ngo ave ku mugabane wa Afurika.

Gusa bucyeye bwaho tariki 1 Nyakanga 2019 Carlos yasinye mu ikipe ya Qatar SC ayivamo muri uwo mwaka tariki 22 Nzeri, bivuze ko yayimazemo iminsi 83 ari nayo kipe yamazemo igihe gito kuva yatangira umwuga w’ubutoza.

Tariki 21 Nzeri 2020, Carlos Alos Ferrer yasinye mu ikipe ya En Paralimniou yo muri Cyprus ayivamo tariki 26 Werurwe 2021.Iyi kipe yayitoje imikino 27 atsindamo 7, anganya 6, atsindwa 14.

Iyi kipe yayisize ku mwanya wa 13 ndetse birangira imanutse mu cyiciro cya 2, ku nshuro yayo ya kabiri kuva yashingwa.

En Paralimniou niyo kipe uyu mutoza wahawe Amavubi yaherukaga gutoza, akaba agiye kubaka andi mateka ye mu gihe cy’umwaka hano mu Rwanda.

Carlos akunze gukinisha abakinnyi 3 inyuma, 5 hagati ndetse na ba rutahizamu 2. FERWAFA yavuze ko yatoje muri La Masia,ishuri rya FC Barcelona ariko yari mu ishuri ryo muri Poland ntabwo ari iyi Catalonia.

Mu makipe y’ibihugu makuru,nta bunararibonye na buke afite bivuze ko ntaho ataniye na Jonathan Mckinstry watoje Amavubi akayageza aho benshi mu Banyarwanda bise "Kure hashoboka".

Carlos Alós Ferrer yatoranyijwe ku rutonde rw’abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.

Amakuru avuga ko Carlos Alós Ferrer wagahawe azajya ahabwa umushahara uri hagati ya 17.000$ - 20.000$; kongeraho amafaranga yo kumutunga, byose bikangana na 25.000$ ni ukuvuga hafi miliyoni 30 Frw ku kwezi.