Print

Ibihugu by’i Burayi byatangiye kwirukana Abadipolomate benshi b’Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2022 Yasuwe: 1851

Nyuma y’aho Igihugu cy’Ubuholandi cyirukaniye abakozi ba Ambasade y’igihugu cy’Uburusiya muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri, ibindi bihugu byi Burayi byakurikiyeho bitangira kwiruakana abahagarariye Uburusiya

Ububiligi bwavuze ko bugiye kwirukana abakozi b’Uburusiya 21. Republika ya Czech yirukanye umukozi umwe, Irelande nayo iratangaza ko igiye kwirukana abakozi bane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Czech yagize ati “Kimwe n’ibihugu by’inshuti, turimo kugabanyaumubare w’abantu bashinzwe iperereza ry’ igihugu cy’Uburusiya mu muryango w’ubumwe bw’I Burayi.”

Mu cyumweru gishize, igihugu cya Polonye cyirukanye abategetsi bahagarariye Uburusiya 45.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi, Wopke Hoekstra, yavuze ko impamvu bafashe umwanzuro wo kwirukana abo bakozi,ari ukubera ko bari bafite amakuru yerekana ko 17 muri bo bari abakozi b’iperereza ryihishe.

Iyo minisiteri yongeyeho ko ikibazo cy’iperereza muri icyo gihugu gikomeje kugaragara cyane.

Bati “Imyifatire y’igihugu cy’Uburusiya muri rusange ituma tutishimira kuba dufite abo bakozi b’iperereza ryabo mu gihugu cyacu. Bavuga kandi ko bafashe uwo mwanzuro babanje kubiganiraho n’ibindi bihugu bitandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi,Wopke Hoekstra yavuze ko igihugu cye cyiteguye mu gihe Uburusiya bwafata umwanzuro wo kwihorera.

Imyanzuro nk’iyo yo kwirukana abadipolomate, ziheruka gufatwa kandi n’ibindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Polonye, Bulgariya, Slovakiya, Estoniya, Lativya, Lituwaniya na Montenegro.

IJWI RY’AMERIKA