Print

Abagenderaga mu tugare basabiriza bumvise ko polisi ije kubafunga bahinduka bazima bariruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2022 Yasuwe: 7046

Gutungurana no kumirwa nibyo byuzuye mu mujyi wa Thika, muri Kenya, aho abantu benshi bari batunzwe no gusabiriza bicaye mu tugare tw’abamugaye bagaragaye biruka cyane nta kibazo bafite nyuma y’aho polisi yari ije kubafata ngo ijye kubafunga.

Aba bigiraga abamugaye bakajya gusabiriza mu mihanda itandukanye yo muri Thika,bamenye amakuru ko polisi igiye kubafata aho kujya mu gihome biyambura umwambaro w’ikinyoma bariruka karahava bakiza ubuzima bwabo.

Aba bantu babeshyaga ko bamugaye, birukanse nk’abari mu masiganwa ya Olimpike,ubwo polisi yari ibasatiriye igiye kubafunga ndetse abagera kuri 38 bari bazima ariko bakaza gusaba bicaye mu tugare tw’abamugaye.

Ku wa gatandatu ushize, nibwo abapolisi bari bagabye igitero muri uyu mujyi maze bata muri yombi abasabirizi ’bibaga’ abaturage amafaranga yabo bitwaje ko bamugaye kandi babeshya.

Muri uwo mukwabu, abasabiriza mu mihanda berekanye bidasubirwaho ko hari bamwe bitiza ubumuga ari bazima kugira ngo basabe abaturage amafaranga.

Bamwe bazwiho kunyerera mumihanda cyangwa guhora mumagare yabamugaye biruka vuba kurusha abapolisi baburirwa mumihanda.

Umwe muri aba bigize basabirizi yari umugore, ndetse yakundaga kugenda akambakamba mu muhanda kugira ngo abantu bamugirire impuhwe ariko yirukanse asiga abapolisi baramushaka baramubura.

Umukwabu wakozwe na polisi watewe no kwiyongera gukabije kw’abasabiriza mu mujyi wa Thika ahari supermarket n’imihanda myinshi.

Igitangaje ni uko abasabiriza benshi bakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya kandi bakaba bazanwa i Nairobi gukora aka kazi.Byagaragaye ko mu kwezi kumwe binjije amafaranga arenga 150.000 by’amashilingi.

Bivugw ko nubwo basabiriza, benshi ari abashoramari mu bucuruzi, bagura imitungo itimukanwa n’ibindi.

Umusore wo muri Tanzaniya, Geoffrey Sawunda, yatangarije Kameme TV ko akorera shebuja kandi binjiza hafi KSh 4.500 ku munsi.

Ati: "Dusaba amafaranga hano muri Thika,muri Kayole n’ahandi. Umunsi umwe dushobora kwinjiza hafi amashilingi 4.500 bityo tugasangira aya mafaranga na databuja witwa Mama Mwaru ".

Benshi bavuga ko akazi ko gusabiriza muri Thika kabatunze dore ko hari uwavuze ko nibura mu kwezi yinjiza ibihumbi 70 by’amashilingi agatunga umugore we n’umwana.