Print

Bwa mbere Diamond na Zuchu bahamije ko bari mu munyenga w’Urukundo basomanira ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 March 2022 Yasuwe: 2887

Ku nshuro ya mbere abahanzi bakomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platinmuz na Zuchu bagaragaye bari gusomana ndetse banaca amarenga y’urukundo bari bamaze iminsi bavugwamo.

Ibintu by’urikundo rwabo byatangiye ubwo bombi basohokanaga ku munsi wa Noheli y’umwaka ushize, icyo gihe itangazamakuru ryatangiye gucyeka ko baba bari mu rukundo rw’ibanga.

Ku munsi w’ejo taariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo hasakajwe imwe mu mafoto yafashwe bari gukora amashusho y’indirimbo yabo bise Mtasubiri bagaragara bari kugirana ibihe byiza basomana.


Muri ayo mafoto harimo aho baba bari gusomana, ibintu byatumye abantu bahita bashimangira ko baba bari mu rukundo nubwo bo bakunze kugenda babihakana.

Hashize iminsi mugihugu cya Tanzania handikwa inkuru z’urukundo zigaruka kumubano w’umuhanzakazi Zuchu na boss we, Diamond Platnumz

Yaba Zuchu cyangwa se Diamond bose ntawigeze wemeza aya makuru, urukundo rwabo rushimangirwa n’inshuti zabo zahafi.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Wasafi TV, Khadija Kopa, Nyina wa Zuchu yabajijwe kuri aya makuru avugako ntacyo yayatangazaho gusa yemezako umukobwa we abaye ari murukundo na Diamond yabashyigikira nk’umubyeyi.
Mu minsi ushize aba bahanzi bombi bavuzwe mu rukundo, gusa ariko iyo babibabazagaho bose ntibatinyaga kubyamaganira kure, bavuga ko nta rukundo ruri hagati y’abo bombi.

Ku wa 14 Gashyantare 2022, ku munsi abantu benshi bizihizaho umunsi w’abakundana, mugitaramo cyateguriwe Zuchu cyiswe “”Mahaba Ndi ndi ndi”, uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yagaragaye afatanye agatoki ku kandi na Diamond Platnumz w’imyaka 32 y’amavuko ibintu byatumye abantu benshi bashimangira urukundo rwabo.

Diamond yinjiye muri iki gitaramo arikumwe na Zuchu, Diamond yambaye imyenda y’amabara y’umutuku naho Zuchu yambaye imyenda y’umweru.

Muri iki gitaramo Zuchu ubwo yari ku rubyiniro yasanze Diamond wari mubareba igitaramo amufata akaboko amujyana kurubyiniro baririmbana indirimbo bafitanye ibintu byatumye abitabiriye igitaramo bakoma mu mashyi baha umugisha urukundo rwabo.