Print

Harmonize yatandukanye na Briana ukomoka muri Australia bamaranye igihe gito mu rukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 March 2022 Yasuwe: 1782

Ibi uyu muhanzi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze avuga ko akumbuye Kajala wahoze arumukunzi we , nyuma gushwana numunya- Australia Briana kubera ko bombi bananiwe kumvikana ku gihugu bagombaga guturamo.

Harmonize yagize ati “ Fridah ongera unkunde ! Mbabarira ,Mana ndakwinginze ogera ungarurire umuryango wanjye hamwe ,wakongera ukampa amahirwe ndakwinginze mbabarira garuke mubuzima bwajye ntago nezerewe ,umuntu wese abimenye ndagukumbuye ndagukunda garuka”.

Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo bombi kwaje nyuma y’uko bananiwe kumvikana igihugu bagomba guturamo.

Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n’umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.

Nubwo aba bombi bahagaritse umubano wabo, uyu muhanzi yavuze ko we na Briana bameranye neza ndetse ko nta makimbirane ari hagati yabo. Harmonize yakomeje avuga ko yifuza ko Sarah Michelotti wahoze ari umugore we yagaruka mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yaraherutse gutangaza itandukaniro rya Briana n’abandi bagore bakundanyeho, avuga ko kuva yamubona yagize uruhare runini mu kumufasha kwiga neza icyongereza cye.

Icyo gihe yemeje ko icyongereza yari asanzwe agerageza kucyumva ariko kukivuga bikaba ingorabahizi, gusa ubu ngo imivugire ye igeze ku rwego rushimishije kubera iyi nkumi ikomoka muri Australia bari mu rukundo.

Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoze ubukwe n’umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy’Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

Mumpera z’umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y’Umwana w’umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n’igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w’uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

Sorce;ghettoradio.com