Print

AMAFOTO :Dore abasore 52 bahagarariye umunjyi wa Kigali mu irushanwa ryo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda 2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 March 2022 Yasuwe: 913

Mu basore 77 bahataniye bari bateraniye kuri Century Park Hotel Nyarutarama kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022 bahatanira guserukira Umujyi wa Kigali muri Mister Rwanda 2022.

Kari akazi katoroshye ku Kanama Nkemurampaka kagizwe na Sunday Justin, Aissa Cyiza ndetse na Sebudwege Chear bateranyije amanota mu byiciro bitatu bagamije kumenya abasore bakwiye guserukira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.


Buri musore wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, yerekanaga ko ari we ukwiye kwambikwa ikamba, akavuga umushinga we n’ibindi byamufasha kugera kuri iri ikamba. Buri wese kandi yaserutse mu mwambaro wihariye!

Sunday Justin ukuriye Akanama Nkemurampaka, yavuze ko abasore bahagarariye Umujyi wa Kigali babahisemo bashingiye ku ishyaka umusore yagaragaje ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka, uko yasobanuye ibitekerezo bye n’ubumenyi afite ku muco.


Yavuze ko kari akazi katoroshye kuri bo, ashima Imanzi Ltd yabagiriye icyizere ikabaha guhitamo abasore mu majonjora ya mbere ya Mister Rwanda 2022.

Abasore 52 batsinze bahagarariye Umujyi wa Kigali ni Manzi Eloie Cearick [Nimero 45]; [Nimero 33], Ngaboyisonga Prince [Nimero 44], Ahimbazwe Patrick [Nimero 40], bonyimfura Deogratias [Nimero 28], Mufora Nyirimigabo Alain [Nimero 8], Ruharambankiko Tresor [Nimero 34], Nsengiyumva Pacifique [Nimero 51], Muneza Ildephonse [Nimero 41], Rutagengwa Uneze Salim [Nimero 19] ndetse na Ishimwe Hubert [Nimero 26].

Iri rushanwa ryitabirwe n’abantu basanzwe bazwi mu myidagaduro barimo Alex Mbaraga uzwi nka Junior wo mu Itsinda Juda Muzik, n’abandi. Ni irushanwa kandi ryagaragayemo umusore umwe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, wavuze ko ashaka gitunyura bagenzi be.

Umujyi wa Kigali wiyandikishijemo abasore 400, ariko abarenga 77 nibo babanje kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.