Uyu musore uherutse kugaragara mu itangazamakuru ari mu gahinda gakomeye nyuma yukubura umukunzi we Umuringa Liliane wababaje imitima yabenshi kubari bamuzi ndetse nabatamuzi yongeye kugaragara kuri uyu wa gatatu 30 Werurwe 2022 ubwo amajonjora yo gutoranya abasore bahagararira umujyi wa Kigali muri Mr Rwanda 2022 nawe yagaragaye mubitabiriye iri irushanwa.
Ni umuhango wabereye i Kigali kuri century Park Hotel Nyarutarama nyuma yo kuzenguruka intara zose zigihugu hatoranywa abagomba guhagararira buri ntara muri iri rushanwa rya Mr Rwanda 2022.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo Junior ubarizwa mu itsinda rya Juda Muzik, abanyamideri batandukanye, abasore baturutse mu itorero ry’igihugu, n’abakinnyi ba filime nabandi.
Mu kiganiro kihariye Junior yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko yabanje kwiyumvisha muriwe ko akwiye kwitabira Mr Rwanda hanyuma abiganirije mugenzi we Darest bahuriye mu itsinda rya Juda Muzik arabimwemerera niko kwitabira.
Yavuze ko kandi abafana b’iri tsinda n’abandi yabibamenyesheje nyuma yo gufata umwanzuro, yavuze ko kandi naramuka arenze amajonjora ’aribwo akeneye abantu kurusha uyumunsi’.
Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nyuma yuko muri Miss Rwanda nayo yagaragayemo abakobwa benshi bafite ubumuga butandukanye Uwimana Jeannette wari ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira umushinga ufite udushya.
Rwema Gihame Richard ufite iki kibazo witabiriye iri rushanwa yavuze ko yitabiriye Mr Rwanda kugirango atinyure abandi bafite ubumuga.
Avuga ko hari imbogamizi bagihura nazo, akaba ariyo mpamvu yahisemo kunyura muri iri rushanwa kugirango azigaragaze.
Rwema yavuze ko kandi yitabiriye irushanwa ry’abafite ubumuga mu Gihugu cya Tanzania akabasha kwegukana umwanya wa gatatu.
Umuhanzi Junior na Rwema ufite ubumuga bahuriye mu irushanwa rya Mr Rwanda 2022.