KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MISS MUHETO AVUGA KURI MINISITIRI GATABAZI
Uyu mukobwa ni umwe mu bari bashyigikiwe cyane kugeza kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, aho amarangamutima yamuganje akabisangiza n’abamukurikirana ku rubuga rwe rwa twitter.
icyo gihe yagize ati" Muheto niwe Nshyigikiye". Icyakora iri jambo ryakiriwe mu buryo butandukanye, dore ko hari ababifashe nk’aho ari ubutumwa ari guha abategura irushanwa, abandi bakabona ko nta kibazo kirimo ndetse nawe ari Umuntu kandi agira amarangamutima n’uburenganzira bwo gufana uwo ashaka.
Ubutumwa bwa Hon. Minisitiri Gatabazi
Ubwo yagiranaga Ikiganiro kihariye na UMURYANGO, Miss Muheto yaje kubazwa uko yakiriye kuba mu bari bamushyigikiye harimo na Minisitiri, ndetse nicyo bivuze kuri we. Asubiza ati" Ubutumwa bwe nabubonye Irushanwa ryarangiye, nabyakiriye neza, kuko nabo bafite uburenganzira bwo kuba bavuga icyo batekereza kandi bagira amarangamutima"
Yongeyeho ko "Ntewe ishema cyane no kuba mu banshyigikiye harimo na Minisitiri"
Ubwo Ingabire Grace yambikaga Ikamba Miss Muheto
Miss Muheto Nshuti Divine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Ingabire Grace warurimaranye Umwaka.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MISS MUHETO AVUGA KURI MINISITIRI GATABAZI