Print

Ni gute wakora imyitozo ngororamubiri ( Sport) mu minota 7 ubuzima bwawe bukarushaho kuba bwiza?( Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 31 March 2022 Yasuwe: 1487

Uburyo budafata umwanya munini bwagufasha gukora imyitozo ngororamubiri

1. Simbuka

Ubu buryo bwo gusimbuka bushobora kugufasha cyane mugihe gito kandi ukabubyaza umusaruro, ukoresha ubu buryo ni byiza ko usimbuka ujya kuruhande-kuruhande , imbere n’inyuma, gerageza kandi gukoresha amaboko uyazunguza n’amaguru ubitandukanyije kugirango bigufashe gukora siporo yawe neza kandi mugihe gito.

2. Fata urukuta. Uyu mwitozo ukorwa wishimikije k’urukuta. Ugomba kugira impande ebyiri iburyo n’ibumoso ukibanda ku kibuno no ku mavi. Bizwi kandi nk’Intebe y’Abaroma, iyi myitozo igirira akamaro kumitsi yawe igafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.

3.Kora hejuru. Mubisanzwe bizwi nka press ups

Iyi ni imyitozo aho uryamye hasi ufite umugongo ugororotse kandi uzamura umubiri wawe hejuru no hepfo. Nimyiza kuko ikugirira akamaro k’urutugu nigituza.

Reba andi mafoto yagufasha kumenya uburyo wakora imyitozo ngororamubiri mu minota mike kandi yingenzi.