Print

Mohamed Salah yateye impungenge abafana be kubera ibyo yatangaje nyuma y’aho Misiri itsinzwe na Senegal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022 Yasuwe: 3198

Kapiteni wa Misiri,Mohamed Salah,yateye benshi kwibaza kubera ibyo yatangaje mu rubuga ahuriramo na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Misiri nyuma yo gutsindwa ubugira kabiri na Senegal kuri penaliti.

Uyu mukinnyi benshi batekereje ko yasezeye mu ikipe y’igihugu kubera ibyo yatangaje ababaye nyuma yo gutsindwa na Senegal mu mikino ya kamarampaka yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukinnyi yagize iti "Nshimishijwe no kuba narakinannye n’iki kiragano cy’abakinnyi b’umupira w’amaguru.Mwarwanye nk’abagabo kandi muzakomeza gutsinda turi kumwe cyangwa tutari kumwe."

Uyu mukinnyi ngenderwaho muri Misiri,yahushije penaliti muri 3 ikipe yabo yahushije bahura na Senegal kuwa kabiri.

Mohamed Salah ntiyahiriwe muri Senegal kuko ubwo bari bamaze gutsindwa aherekejwe n’abapolisi bamuvana mu kibuga,yatewe ikintu mu mutwe.

Kuva ubwo,abashinzwe umupira mu Misiri bavuze ko ikipe yabo na Salah "by’umwihariko" baririmbiwe indirimbo z’irondaruhu n’abafana ba Senegal.

Bamwe mu bafana ba Senegal bibasiye abakinnyi ba Misiri bakoresheje amatara y’icatsi muri uyu mukino wa Senegal.

Abakinnyi bateye penaliti za Misiri batewe aya matara menshi mu maso bituma batatu muri bane bateye bazihusha.