Print

Ihere ijisho abakobwa b’uburanga bavuzwe mu rukundo na Harmonize harimo n’inkumi y’ikimero yo muri Australia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 March 2022 Yasuwe: 1609

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize Harmonize uri bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya ndetse muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, ukunze kugaragaza abakobwa b’uburanga batandukanye bakundana ndetse ahora ahinduranya abakunzi buri munsi, dore abakobwa b’ikimero bakanyujijeho mu rukundo n’uyu muhanzi.

1. Sarah Michelotti
Sarah Michelotti ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani n’umwe mubakobwa baryohewe mu rukundo na Harmonize , kuko baje gukorana n’ubukwe ku ya 7 Nzeri muri 2019 bubera muri Serena Hotel yo muri Tanzania, aho bwari bwitabiriwe n’abantu mbarwa bitewe n’uburyo integuza y’ubu bukwe yatinze gutanganzwa.


Uyu mutayanikazi w’umunyamideli wabize umwuga Sarah Michelotti akimara gutandukana na Harmonize yatanagaje ko yicuza kuba yarakudanye n’uyu muhanzi , icyo gihe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze agira ati “Biragoye kuri njye ko nakwicuza ikintu nakoze cyangwa ubuzima nanyuzemo gusa bwa mbere mu buzima ndicuza kuba narakunze Harimonize nkamuha umutima wanjye wose, nkamuha icyizere n’igihe cyanjye kuko ntiyigeze amenya agaciro kabyo”.


Mu hahinda kenshi yamoje agira ati Ntiyigeze amenya uko yafata umugore nkanjye kuko twashingiranwe mukunda ariko ntiyabihaye agaciro ,ntiyarazi kunyubaha nk’umuntu mtanyuranye muri byinshi ndetse ntanubwo yankundaga ninjyewe wamuhoraga gafi burigihe” nyuma y’aya magambo Sarah ntiyongeye kugaragara mu mubano wihariye na Harmonize iby’urukundo rwabo hita birangira kuva icyo gihe.


2.Kajala Masanja

Kajala Masanja n’umwe mubagore bigaruriye umutima wa Harmonize kujyeza n’ubu arakifuza kongera gusubirana nawe. Ku ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Harmonize yagaragaje bwambere Kajala yari amaze gusimbuza umutaliyanikazi bakoze ubukwe bagatandukana nyuma y’umwaka n’igice beremeranyije kubana akaramata.

Icyo gihe Kajala na Harmonize, bari bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n’urukundo nkuko babyerekanaga mu mafoto ndetse buri umwe yari yarishyize tatuwaje ku ijosi igaragaza inyuguti itangira izina ry’undi, aho Harmonize yari yarishyizeho inyuguti ya “K” bivuga Kajala, umugore nawe yishyiraho ku ijosi inyugiti ya “H” itangira izina Harmonize.

Urukundo rwa Harmonize na Kajala, abantu benshi muri Tanzania ntabwo baruhaga amahirwe abenshi babategaga iminsi bavugako aba bombi batazarambana kuko ngo uyu mugore aruta mu myaka Harmonize bikaba bitashoboka ko babana nk’umugore n’umugabo n’ubundi birangira batandukanye.

Mu itangaza makuru ryo muri Tanzania icyo gihe bavugaga ko, ikizatuma urukundo rw’aba bombi rutaramba ari uko, babona ko bitashoboka ko Harmonize yakundana n’uyu mugore w’umukinnnyi wa firime , udafite amafaranga ahagije kurusha, umutaliyanikazi batandukanye warufite amafaranga menshi ari nawe watumye atandukana na Diamond akamuha igishoro gituma atangira kwikorera.

Nyuma yaho habaye byinshi bigaragaza uburyohe bw’urukundo aba bombi barimo nkuko amafoto atandukanye n’amashusho yagiye abigaragazaga nubwo bitamaze iminsi.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa bakundana hasakajwe amakuru uvuga ko Harmonize yatandukanye na Kajala nyuma yuko yashatse kuryamana n’umukobwa wa Kajala witwa Paula bihita bibyara amahari mu rukundo rwabo rwatezwe iminsi.

3.Briana Jai

Briana Jai ukomoka mu gihugu Australia niwe umaze iminsi mu munyenga w’urukundo na Harmonize , ninawe uyu muhanzi ashimira ko yagize uruhaare rugaragara mu kumufasha kwiga neza ururimi rw’icyongereza .

Ku munsi w’ejo tariki ya 30 Weurwe niho yahishuye ko yamaze gutandukana na Briana na nyuma y’uko bananiwe kumvikana igihugu bagomba guturamo.

Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo bombi kwaje nyuma y’uko bananiwe kumvikana igihugu bagomba guturamo.

Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n’umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.

Nubwo aba bombi bahagaritse umubano wabo, uyu muhanzi yavuze ko we na Briana bameranye neza ndetse ko nta makimbirane ari hagati yabo. Harmonize yakomeje avuga ko yifuza ko Sarah Michelotti wahoze ari umugore we yagaruka mu buzima bwe.