Print

Wa mubyeyi wabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu yahishuye urugendo rw’ubuzima bwabo n’ibyabagoye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 31 March 2022 Yasuwe: 636

Uyu mubyeyi w’abana babiri babakobwa umukuru yitwa Nyaminga Nichole umuto akitwa Igikomangomakazi Nickta yavuze ko ari amazina akomeye yahawe n’Imana ndetse kuri we akaba abafata nk’abantu badasanzwe, yavuze kandi k’ubuzima bwabo kuva bavutse n’urugamba yarwanye rw’amagambo y’abantu bavuga ko yabyaye abana bafite uruhu rutameze nkurwabandi kugera ubwo nawe yagiraga ipfunwe ryo kwerekana umwana we ariko uwa kabiri akaza ari inkomezi cyane ko yaje asa n’uwambere.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago yavuze ko bitigeze bimworohera kumwana wa mbere kubera amagambo y’abantu nawe ubwe yari atariyakira cyane ko atumvaga nuko byagenze bitewe nuko mu muryango we n’uwumugabo ntamuntu urimo wavukanye ubu bumuga bikamutera ipfunwe ryo kwerekana umwana kubera kwirinda amagambo ari bukurikire.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko mubintu byamukomeje cyane ari ukobona abyaye umwana wa kabiri akaza asa nuwa mbere ati" mu byukuri nkibibona nahise nshika intege na muganga ambaza uko bigenze ariko mubwira ko inda yari yanguye nabi cyane ariko ntekereje neza nza gusanga ngomba kubyakira nkumva ko umwana wese ari nkundi kandi ngomba kubakunda kuko narababyaye, byaramfashije cyane kuko no kumwana wa mbere hari abavuze ko naciye umugabo wange inyuma ariko mbyaye uwa kabiri amagambo yarashize.

Yakomeje avuga ko ubu yishimira ko abana be biyakiriye badakomeretswa n’amagambo y’abantu kandi akishimira ubushuti afitanye n’abana be ati barenze kuba abana bange baba inshuti zange.