Print

Urayeneza Gerard wayoboraga Kaminuza ya Gitwe yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022 Yasuwe: 1637

Urayemeza mu mwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije ibyaha rumuhanisha burundu.

Inyandiko y’Urukiko rukuru ivuga ko ubujurire bwa Urayeneza n’abandi bagabo batatu bufite ishingiro kandi badahamwa n’ibyaha bibiri bari barezwe.

Ubushinjacyaha ntacyo buratangaza ku myanzuro y’uru rukiko.

Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 71 yari yarezwe "kuba icyitso mu cyaha Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside."

Uyu mugabo umaze hafi imyaka ibiri afunze yaburanye ahakana ibi byaha.

Urayeneza azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu bashinze akaba na nyiri ishuri ryisumbuye, ishuri kaminuza, n’ibitaro byose biri i Gitwe mu karere ka Ruhango hagati mu gihugu.

We na bagenzi be bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho, umwe witwa Munyampundu Léon alias Kinihira we, yakuriweho burundu ahanishwa imyaka 25 y’igifungo kubera icyaha cya Jenoside yahamijwe.

Urukiko rwavuze ko muri uru rubanza nta ndishyi zigomba gutangwa.

Urayeneza ari mu batangije Ishuri ryisumbuye ry’i Gitwe ndetse nyuma yashinze kaminuza n’ibitaro bya Gitwe biherereye mu Karere ka Ruhango.

Uyu mugabo wari uhagarariye Ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’Amategeko (Legal Representative) yagejejwe mu butabera ashinjwa guhishira amakuru ku mibiri y’Abatutsi yagaragaye mu cyobo cyasanzwe muri ibi bitaro byubatswe mbere ya Jenoside bitangira gukora mu 1997.

Urubanza rwo gukatira burundu Urayeneza rwasomwe kuwa Kane, tariki ya 25 Werurwe 2021.

Urukiko kandi rwahanishije igifungo cya burundu kandi Munyampundu Léon alias Kinihira na Ruganiza Benjamin wahunze ubutabera, rubahamije icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Aba bombi bashinjwe kuba bari batunze imbunda bakanagaragara kuri bariyeri yari imbere y’Ibitaro bya Gitwe.

Abandi batatu baregwaga hamwe na Urayeneza barimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé, buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n’ihazabu ya 750.000 Frw.

Urayeneza na bagenzi be bahamijwe ibyaha hashingiwe ku gikorwa cyo kuba babishaka barahishe amakuru yerekeranye n’ibimenyetso bya Jenoside kandi ko ibyo byaha bibahama bigize impurirane y’imbonezamugambi.

Urukiko kandi rwategetse ko Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon alias Kinihira na Ruganiza Benjamin bafatanyije, guha Uwera Marie Grace indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 9 Frw n’indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.

Abarimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé na bo bategetswe guha Uwera Marie Grace indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.

Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza bategetswe guha Mukamazimpaka Marie Chantal indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 4 Frw n’indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.