Print

Rudeboy yashimagije Ghana yabujije itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi igihugu cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022 Yasuwe: 1352

Umuhanzi ukomeye muri P-Suare,Rudeboy [Paul Okoye] yavuze ko yishimiye kuba Ghana yarasezereye Nigeria akomokamo kuko abanya Nigeria ngo batita ku bandi.

Ikipe ya Nigeriya ntizakina igikombe cyisi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Black Stars yabonye itike nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Nigeria muri Nigeria cyane ko i Accra banganyije 0-0 Ghana ikomeza ku gitego cyo hanze.

Rudeboy yagize ati“Nibyo, twatsinzwe na Ghana ejo [kuwa kabiri]… ariko nishimiye Ghana kuko Abanyanigeria bajya muri Ghana mu biruhuko… bafite amashanyarazi, imihanda myiza, umutekano, kaminuza nziza aho 40% bazitabira ari Abanyanijeriya. Ariko abantu ba hano bahugiye mu kubabaza abaturage babo ”.

Abafana b’ikipe ya Nigeria barakajwe bikomeye no kubura itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi aho nyuma y’ifirimbi ya nyuma biraye mu mihanda bamenagura ibirahuri bya stade,barangiza cyane ndetse igikomeye kurushaho batumye umwe mu bari bashinzwe kurwanya ahasiga ubuzima.