Print

Umwana wavukanye imitwe 2 n’amaboko 3 akomeje kubera ihurizo abaganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022 Yasuwe: 2782

Uruhinja rwitwa Indore rwavutse rufite imitwe ibiri n’amaboko atatu bitari bisanzwe rukomeje kuvugisha benshi ku isi.

Ibi ngo byatewe n’uburwayi budasanzwe bwitwa parapage dicéphalique nkuko byatangajwe n’ibitaro byo mu Buhinde ndetse abaganga bavuze ko kubaga uyu mwana bidateganyijwe.

Ivuka ritangaje ry’uyu mwana ryabereye mu bitaro bya Ratlam, muri leta ya Madhya Pradesh yo mu Buhinde, aho ababyeyi be bari bategereje impanga baza kubyara uyu mwana udasanzwe.

Ababyeyi b’uyu mwana, Shaheen Khan na Sohail bari biteze ko babyara impanga zuzuye ariko baratangaye cyane ubwo uyu mubyeyi yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ku ya 28 Werurwe i Ratlam, muri leta ya Madhya Pradesh.

Indwara izwi nka dicephalic parapagus, aho impinja ebyiri zivuka zifatanye.

Izi mpanga zajyanwe mu bitaro byo mu mujyi wa Indore uri hafi kugira ngo zikurikiranwe n’abaganga.

Umwe mu baganga, Dr Lahoti, yagize ati: “Ubu bwoko bw’indwara ntibusanzwe kandi imiterere y’abana yakomeje kutamenyekana, cyane cyane mu minsi ya mbere. Kubera iyo mpamvu, twakomeje kubikurikirana. Ntabwo twiteguye kubaga umurwayi. »

Impanga zavutse zifite imitwe ibiri, ariko zisangiye umubiri umwe.Ubu burwayi budasanzwe bwo gufatana kw’impanga ntibukunze kubaho kuko buba ku mubyeyi umwe gusa muri miliyoni.