Print

Knowless avuze ikintu gikomeye kuri Miss Mutesi Jolly na Yago, ahishura ibyihariye kuri Bull Dog na Fireman baherutse gukorana indirimbo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 31 March 2022 Yasuwe: 2760

Uyu muhanzikazi umaze kwegukana ibihembo byinshi nk’umuhanzi witwaye neza kandi by’igihe kirekire aherutse gushyira hanze indirimbo Bafana Bafana yafatanyinje n’abaraperi bakunzwe cyane barimo Bull Dog na Fireman avuga ko uretse kuba ari abahanzi bagenzi be gusa ahubwo ari ninshuti ze za hafi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Chita yavuze kuri Bull Dog aho yagize ati’ Bull Dog n’umujama wange cyane agira ibitekerezo byinshi kandi byiza kandi azi amateka. ageze kuri Fireman banakoranye indirimbo na mbere’ Burundu’ yagize ati Fireman we n’inshuti yange kuva kera ni umuntu uhorana ibyishimo ni gake wamubona ababaye.

Uyu munyamakuru yakomeje amubaza igitekerezo cyo gukora indirimbo ’Bafana Bafana’ nkuko ikoze muburyo bw’amashusho aho cyavuye, yavuze ko ari igitekerezo bose batekerejeho bakagenda bongeramo ibintu bitandukanye nkibyo abantu babonye nka agahene, inzu zibyatsi ndetse no guhitamo imyenda itandukanye cyangwa se itamenyerewe mu rwego rwo kugirango ibintu birusheho kuba byiza ati’ Umuhanzi ahora ari umuhanzi’.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yabajijwe ibanga akoresha kugirango ahore asa neza nkuko abantu benshi babyibazaho yavuze ko nta rindi banga ahubwo we atekereza ko buri muntu agira imiterere y’umubiri we ariko na none kuri we akora siporo cyane akaba anazikunda.

Knowless yongeye kubazwa kunshuti ze magara yita ba Qweens barimo Miss Mutesi Jolly n’umunyamakuru Umurerwa Evelyne bakunze kuba bari kumwe cyane yagize ati" buri umwe arihariye kuri nge ahera kuri Miss Mutesi Jolly ati’ Jolly ni Qween ndamukunda cyane, ati turakundana muyandi magambo ati n’umuntu navuga ko ari urugero k’umukobwa wese wifuza kugendera munzira yamugeza kure.

Umunyamakuru yakomeje amubaza uko yabyakiriye yumva Jolly bari kumutuka kubera kubwira Nyampinga ko ari Mwiza yavuze ko kuri we ntakosa yabonyemo cyane ko ibyo yavuze ariko kuri Muheto ari mwiza ati kereka wenda niba bitemewe kuba babibwira umuntu ariko ubundi ntagikuba cyacitse.

akomeza avuga uko yakiriye nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto yagize ati Muheto nimwiza ndamwifuriza n’amahirwe ko imishinga ye yazayikora bikagenda neza.

Ageze kuri Evelyne yavuze ati" Evelyne ni inshuti yange cyane ni umu Qween nawe ati Evelyne n’umuntu ntarabona na rimwe arakaye ati ntago bishoboka ko mwaba muri kumwe ngo wirakaze yambaye hafi mubihe byinshi byatambutse kugeza nubu, yakomeje avuga ko mubintu yigiye kuri Evelyne ari ukudacika intege no kwikunda ati Evelyne ni umuntu nigiyeho kwikunda kandi nibyo ati Evelyne mbere yo kuguha urukundo arabanza akarwihereza.

Knowless yakomeje avuga uko afata Yago ati ni umuntu navuga ko afite umutima kuva namumenya numuntu uhorana ibyishimo nkunda ibikorwa bye kuko byose nibyza.

Kowless yavuze ko mubintu byamufashije kugirango abe amaze imyaka myinshi mumuziki yabitewe n’uko awukunda kandi ariko kazi ke ka buri munsi kamutunze akomeza avuga ko adakunda gutsindwa kuburyo abasha kwihanganira ububabare bwose yacamo ariko akagera kucyo ashaka.