Print

Muhadjiri yasubije abafana ba Rayon Sports bahora bamusaba kuyerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022 Yasuwe: 4180

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ukina asatira mu ikipe ya Police FC yavuze ko nta munsi wira adahuye n’umufana wa Rayon Sports akamusaba ata wazaje mu ikipe yacu.

Uyu mukinnyi uri mu bakundwa mu Rwanda yabwiye Royal FM ko nawe abona afitiye umwenda Rayon Sports kubera ukuntu abafana bayo bahora bamuha karibu ngo azaze ayikinire.

Yagize ati "Icyo navuga,Rayon Sports n’ikipe yanshatse cyane n’abakunzi bayo kuko ahantu hose ngiye kunywa ka Cyayi,ahantu hose ngiye niyo naba mvuye mu mukino wa Police FC,uhita wumva ngo "uzaze,uzaze.

Hari igihe usanga ikipe uyifitiye umwenda.Ntabwo nkunda guca ku ruhande,ahantu hose ngiye n’uyu munsi ntabwo nakubeshya babimbwiye,nejo bazabimbwira.Niyo nsohotse mu rugo [I Nyamata] barambwira ngo "Rayon yacu,Rayon yacu".Inshuro nyinshi twagiye duhura ntibikunde,hari igihe uba usanga abantu ubafitiye umwenda."

Uyu mukinnyi yabajijwe ku mubano we n’uwahoze ari umutoza we Ljubomir Petrovic bashwanye kenshi ko yamutegekaga gukina kuri nimero 9 we akunda 10 kugira ngo abone umupira.

Yagize ati "Hari igihe wihurira n’umuntu ukwikundira.Hari igihe bibaho,numukurahe nanone?.Yari umuntu unyikundira akambwira ati wowe uzi gukina ariko ntabwo wihuta nkuko mbishaka ariko ngushyize ku 9 wakora byinshi kurusha kuri 10 nkamubwira nti "ntibishoboka".

Umukino wa mbere yahanshize [kuri 9],natsinze ibitego 2 Rayon Sports.Umukino urangiye yampaye ibihumbi 100 FRW we n’umutoza wungirije.Yaranyikundiraga cyane."

Muhadjiri yavuze ko yakinnye umupira kubera mukuru we Haruna Niyonzima ndetse aramwubaha cyane kuko ngo ariwe wamuhaye inkweto amukura mu gukina mu basaza.

Muhadjiri yagiye ashaka gukinira Rayon Sports ariko ubuyobozi bwayo bukabura amafaranga yo kumugura yasabye bikarangira byanze.