Print

Ihere ijisho uburanga bw’abakobwa 12 basigaye mu bahatanira ikamba rya Miss Burundi 2022

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022 Yasuwe: 1529

Aba bakobwa 12 batoranyijwe muri 25 bari bahagarariye Intara zabo mu irushanwa rya Miss Burundi, rigiye kongera kuba ryikurikiranya nyuma y’uko mu myaka yatambutse ryagiye rihura n’ibizazane.

Mu 2020 iri rushanwa ryahagaritswe ku munota wa nyuma bitewe nuko ryari riteguye nabi. Abaritegura bari basabwe kwitonda bagashyira imbaraga mu ry’ubutaha.

Mu 2019 nabwo ibirori bya Miss Burundi byahagaritswe ku munota wa nyuma nabwo bitewe no kutumvikana hagati y’abariteguraga n’abahataniraga amakamba.

Umwaka ushize wa 2021, irushanwa rya Miss Burundi ryongeye kubyutsa umutwe ritangira gutegurwa na sosiyete yitwa ‘SS Entreprise’ ifatanyije n’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’.

Mu byasabwaga umukobwa ushaka guhatana muri Miss Burundi, harimo kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite ibyangombwa by’iki gihugu, ashobora kwisobanura mu Kirundi n’Igifaransa, kandi afite hagati y’imyaka 18 na 25.

Agomba kandi kuba atari munsi ya metero 1,65 no kuba atarengeje ibiro 65. Ntagomba kuba yarashatse, yarabyaye cyangwa yarakatiwe n’urukiko.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Ractis nshya, lisansi y’umwaka, ubwishingizi no kuyimukorera mu gihe yagira ikibazo mu gihe cy’umwaka.

byiyongeraho kubindi nko kumwishyurira ishuri ndetse n’umushahara utatangajwe azajya agenerwa. Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Burundi, icya kabiri gihabwe miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Burundi mu gihe Nyampinga ukunzwe we azahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Burundi. Aba bose nabo bakazishyurirwa amashuri.

Dushime Charmene uhagarariye Intara ya Cibitoke

Iradukunda Christa Ardene uhagarariye Intara ya Kayanza

Irakoze Nassra uhagarariye Umujyi wa Bujumbura

Ishimwe Aimee Gloire ahagarariye Intara ya Makamba

Ishimwe Lyse Ladia ahagarariye Intara ya Ngozi

Muhoza Aimee Chersy ahagarariye Intara ya Muramvya


Ndahiro Megane ahagarariye Intara ya Karusi

Nimubona Gabriella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

Nishimwe Emelyne Alicia ahagarariye Intara ya Gitega

Niteka Marvella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

Sezerano Arlene Antoine ahagarariye Intara ya Bubanza