Print

Chriss Rock akomeje kwinjiza akayabo k’amafaranga nyuma yo gukubitwa urushyi na Will Smith

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022 Yasuwe: 1646

Will Smith yakubise uyu munyarwenya urushyi amuziza gutera urwenya k’umugore we Jada Smith amugereranya na Demi Moore wakinnye muri filime yitwa G.I Jane yo mu 1997, nawe ugaragara adafite umusatsi.

Nubwo Chris Rock yakozwe mu matama imbere y’imbaga ari kubyungukiramo mu buryo bukomeye kuko amatike yo kwinjira mu bitaramo bye ari kugurwa nk’amasuka.

Imbuga za Interineti zigurishirizwaho amatike yo kwinjira mu birori bitandukanye muri Amerika zitangaza ko nyuma y’urushyi rwa Will Smith babonye abakiriya benshi cyane bashaka kujya mu bitaramo by’urwenya bya Chris Rock.

Tikpic yatangaje ko nyuma y’uko Chris Rock akubiswe urushyi abakiriya baguze amatike yo kwinjira mu bitaramo bye mu ijoro rimwe baruta abari baraguze mu gihe cy’ukwezi kose.

Bavuga ko itike ya make yaguraga $42 yahise itumbagira ikagera ku $341.

Igitaramo cya mbere Chris Rock yagikoze mu ijoro ryo ku itariki 30 Werurwe 2022, ikindi kiri tariki 01 na tariki 02 Mata 2022. Ndetse azakomeza gukora ibindi bigera kuri 30 bizenguruka Amerika yose.

StubHub igurisha amatike aba yaguzwe mbere bavuga ko mu minsi ibiri ishize babonye abakiriya bikubye inshuro 25 abo babonaga mbere.

Chriss Rock yirinze kugira icyo avuga kurushyi yakubiswe ariko avuga ko igihe cyabyo nikigera azavuga.