Print

Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Bufaransa yirukanwe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 April 2022 Yasuwe: 1242

Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri ako kazi. Inkuru imwe yavuze ko yegetsweho gutanga "amakuru adahagije" no "kudasobanukirwa ibintu".

Amerika yasesenguye by’ukuri ko Uburusiya bwari burimo buteganya kugaba igitero kinini, mu gihe Ubufaransa bwanzuye ko ibyo bidashoboka.

Umuntu wo mu gisirikare yavuze ko ibyo umukuru w’igisirikare cy’Ubufaransa yabyegetse kuri Jenerali Vidaud.

Gen Vidaud yaje no kunengwa n’Umugaba w’Igabo z’u Bufaransa, nubwo hari abahamya ko inshingano ze kwari ugutanga amakuru y’iperereza ku birimo kuba, aho kuba ibishobora kubaho.

Gusa ngo ishami rya Gen Vidaud ryemezaga ko u Burusiya bufite ibikenewe byose byatuma butangiza intambara kuri Ukraine.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard, yemeje ko iki gihugu kidafite amakuru ahagije y’iperereza nk’uko bimeze kuri Amerika cyangwa u Bwongereza.

Yabwiye ikinyamakuru Le Monde ati "Abanyamerika bavuze ko Abarusiya bagiye gutera, bari mu kuri."

"Serivisi zacu z’iperereza zo zatekerezaga ko ikiguzi cyo gufata Ukraine ari umurengera, ndetse ko bafite andi mahitamo bakoresha" mu gushyira hasi guverinoma ya Perezida Volodymyr Zelensky uyobora Ukraine.

Kutagira amakuru ahagije ngo byanabaye ikimwaro gikomeye kuri Perezida Emmanuel Macron, waganiraga na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin inshuro nyinshi mu minsi yabanjirije igitero cyo ku wa 24 Gashyantare.

Gen Vidaud yahoze ari Umugaba w’umutwe udasazwe w’ingabo (Special Forces).

Ubwo yari agizwe umuyobozi w’ubutasi, urwo rwego rwahise rwotswa igitutu ubwo
Australia yari imaze gusesa amasezerano yagombaga kugirana n’u Bufaransa yo kubaka ubwato bwa gisirikare bugendera munsi y’amazi.

Icyo gihe yateye umugongo u Bufaransa, ahubwo isinyana amasezerano y’imikoranire n’u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

BBC