Print

Dj Toxxyk yateguje EP ’Ayden’ agiye gushyira hanze yitiriye umwana we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022 Yasuwe: 418

Kuri EP ’Ayden’ hazaba hariho indirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye nabandi bahanzi harimo abari kuzamuka ubu.

Byitezwe ko DJ Toxxyk azaririmba indirimbo ze nshya n’izo yakoze ha mbere zirimo; Happy Faces yakoranye na Davis D, Pull Up yakoranye na Kivumbi & Angel Mutoni, Nyumvira yakoranye na B Threy n’izindi.

Mu ndirimbo nshya ziri kuri EP nshya ya DJ Toxxyk harimo;Tattoo yakoranye na Ariel Wayz, Away yakoranye na Peace Jolis, Single yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi zinyuranye.

Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe mu 2020 na Tala Ndekezi nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

Uyu mugabo ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana tariki 5 Mata 2020.

Dj Toxxyk EP agiye gushyira hanze yayitiriye umwana we ’Ayden’