Print

Zari yibasiwe nyuma yo kwerekana amafoto ari iwabo ku ivuko bavuga ko ntacyo amaze(Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022 Yasuwe: 7739

Umuherwekazi w’abana batanu barimo nabo yabyaranye n’umuhanzi ukunzwe cyane Diamond Platnumz yibasiwe n’abamukurikirana ku imbuganloranyambaga akoresha kubera amafoto yabasangije.

Uyu mubyeyi uri mu Gihugu cya Ugannda aho yagiye gusura umuryango we, abantu benshi batangajwe no kumubona yifotoreje ku inzu idafite inzugi kandi mubusanzwe agaragara nk’umugore ufite amafaranga usanzwe anifotoreza ahantu heza.


Kumafoto Zari yagaragaje abantu benshi bibajije uburyo uyu mugore aba ahantu harenze akigaragaza nk’umuherwe ariko akaba yarananiwe gusana aho avuka.

Uwitwa Abby Youssuof yagize ati“Ntabwo byumvikana ukuntu uhora wifotoreza mu mazu meza ariko bikaba byarakunaniye kubaka inzu nziza mucyaro cy’iwanyu”

Masika Rebecca nawe yagize ati“Birababaje kuba wigaragaza nk’umuherwe ariko iwanyu bakaba baba mu nzuu itagira n’umugi”

Bwambale Robert nawe yagize ati“Ni mureke Zari arye amafaranga ye,yishimishe we n’abana be, iwabo nabo bazirwaneho nkuko yabikoze.”