Print

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Dj Alisha umunyarwandakazi w’uburanga uvangira umuziki muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 April 2022 Yasuwe: 4312

Uyu mu Dj wageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, yakiriwe ndetse anahabwa indabo n’abakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse n’aba Dj bagenzi be baraza guhurira ku rubyiniro basusurutsa abaritabira ‘Ijuru Silent Disco’. Siwe gusa kandi kuko hari hari n’umujyanama Muyoboke Alex, umuyobozi wa Ishusho ltd akaba ari n’umujyanama w’abahanzi.

Uburanga n’ikimero bya Dj Alisha ni bimwe mu bituma abantu batandukanye bitabira igitaramo n’ibirori yacuranzemo, cyane cyane uburyo anakaragamo umubyimba iyo ari gucurangira abantu batandukanye mu birori n’ibitaramo byabo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yabajijwe niba uburanga n’ikimero cye abanya-Uganda bamukundira niba nawe abibona ko yaba ari mwiza, maze asubiza agira ati’ “Ndi mwiza cyane nanjye ndabizi.’’

DJ Alisha ni umwe mu bacuranze mu gitaramo “Blankets & Wine”, giherutse kubera i Kampala muri Uganda cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.

Uyu mukobwa azwi cyane mu gucuranga mu tubyiniro dukomeye tw’i Kampala, ndetse ni umwe mu bakunze gucuranga mu biganiro bitandukanye yaba kuri radio na televiziyo muri icyo gihugu.