Print

Umusifuzi mpuzamahanga Mukayiranga Régine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 April 2022 Yasuwe: 4005

Mukayiranga Régine uri mubasifuzi mpuzamahanga ba bakobwa mu Rwanda , yasezeranye imbere y’amategeko na Ayabagabo Faustin wari uherutse kumusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya tariki 31 Werurwe 2022, nibwo Mukayiranga Régine n’umukunzi we Ayabagabo Faustin bahanye isezerano imbere amategeko wabereye mu muhango wabereye Murenge wa Kicukiro .

Mukayiranga yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare yari yambitswe impeta na Ayabagabo Faustin, amusaba kuzamubera umugore w’ubuzima bwe bwose.

Uyu musifuzi mpuzamahanga yari yaherekejwe n’umubyeyi we, inshuti ze za hafi ndetse n’abavandimwe be bari baje gusangira na we ibyishimo.

Ubwo aheruka kuganira na UMURYANGO Mukayiranga yavuze ko we n’umugabo we bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.

Nubwo amatariki y’ubukwe bwa bo ataramenyekana, ariko amakuru Umuryango yamenye ni uko aba bombi bazasoza umwaka barahamije isezerano ryo kubana akaramata.

Ubusanzwe Mukayiranga asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse ajya anasifura imikino mpuzamahanga ku rwego rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.



Mukayiranga anasifura imikino iri ku rwego mpuzamahanga izwi na CAF na FIFA