Print

Shanel yasohoye indirimbo’Araho’ ayitura abarokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994[Video]

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 April 2022 Yasuwe: 681

Muri iyi ndirimbo Shanel yagarutse k’urukumbuzi abarokotse Genocide yakorewe abatutsi bafitiye ababo bishwe muri icyo gihe.

Ati "Arabatashya ahora abakumbuye, araho arajya mbere ariko intimba ntiteze gushira."

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Nirere Shanel agaruka ku nkuru y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agasigarana inshingano zo kwita kuri barumuna be.

Muri iki gitero yagize ati "Arabatashya ahora abakumbuye, umwe mwasize ari umwangavu, ni we wareze abandi bana basangira akabisi n’agahiye, ni impamo ntako atagize ngo abarinde gushavura nubwo we bihora bimusaba gushinyiriza ashira."

Ati "Wa mubyeyi wagizwe incike ariho atariho, uko abonye ibibondo amabere arikora, umutuzo n’ibitotsi abiheruka muri rimwe, ariko ahora atwaza ngo abapfobya batabona urwaho […]"

Muri iyi ndirimbo Nirere yagaragaje ko nubwo intimba y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 idateze gushira, bakwiye kubiba urukundo n’amahoro kugira ngo ibyabaye ntibizagire ahandi bizaba.

Ati "Intimba ntiteze gushira, ariko tuzakomeza kubiba urukundo,tuzabiba n’amahoro kugira ngo ishyano ryatugwiririye ntirikagwe ahandi. Intimba ntiteze gushira kuko ibyabaye ari agahomamunwa, ariko twanze guheranwa n’agahinda. Dukomeje kwiyubaka kandi tuzakomeza gusana no kubaka urwatubyaye.Tuzakomeza dutuze duturane kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa."

Kuva ku wa 7 Mata 2022, u Rwanda n’Isi muri rusange bazatangira urugendo rw’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.