Print

Dj Alisha yagize icyo avuga k’ubwiza bwe buvugisha benshi, ahishura ko ababyeyi be batishimira uko yambara{Amafoto}

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 April 2022 Yasuwe: 3727

Uyu Munyanarwandakazi uvangira imiziki mu gihugu cya Uganda yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Juru Disco abantu benshi bakunze kwibaza kubwiza bwe ariko nawe avuga ko abizi ko ari mwiza kandi abishimira Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Chita yagize ati’ Ndi mwiza cyane kandi mbishimira Imana.

Dj Alisha umaze imyaka itatu mu Gihugu cya Uganda ntiyakunze gukoresha ikinyarwanda aho benshi babifashe nk’ubwiyemezi ndetse no kuba adatewe ishema no kwitwa Umunyarwanda.

Umunyamakuru yamubajije kubyerekeranya n’amafoto ashyira ku imbugankoranyamba ze uko umuryango ubifata nk’umwana uvuga ko avuka muba Islam kandi bakomeye mu idini yagize ati" ntago babyumva pe kandi birumvikana ariko ntakundi ngewe niyo nzira nahisemo kubamo.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yavuze ko ikintu kimushimisha mubuzima bwe ari ukubona ahereza abandi ibyishimo nawe aribyo byishimo bye.

Dj Alisha wishimira kuba agiye gukora igitaramo bwa mbere nyuma y’imyaka itatu yavuze ko yishimira Dj Brianne cyane kubera ukuntu akunda kuvuga.