Iyi ndirimbo yaririmbwe n’abahanzi batatu harimo umuhanzi w’umunya-Amerika Trinidad Cardona uririmba injyana ya Pop, umunya-Nigeria Davido uririmba injyana ya Afropop, ndetse n’umuhanzikazi wo mu gihugu cya Qatar Aisha.
Ni indirimbo yitwa ‘Hayya Hayya’ bisobanura ‘Ni byiza twishyize hamwe’. Aya marushanwa azagaragaramo icyegeranyo cy’indirimbo nyinshi, hamwe n’abahanzi mpuzamahanga baririmba injyana z’umuziki zitandukanye, mu rwego rwo gushimisha abafana mu mpande zitandukanye z’Isi.
Ubu buryo bwatekerejweho kugira ngo habeho guhuza udushya ndetse n’umubano hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru, abakunzi ba muzika, abakinnyi, abahanzi, na ruhago hamwe n’indirimbo zikundwa.
Amashusho y’indirimbo agaragaza abahanzi baririmbana ibyishimo hamwe n’ababyinnyi ndetse igaragaramo amashusho ya bimwe mu bihe byiza bigaragaza urukundo byaranze imikino y’igikombe cy’Isi yagiye iba mu myaka yashize.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri FIFA, Kay Madati, yavuze ko guhuriza hamwe amajwi ya Amerika, Afurika ndetse no mu Burasirazua bwo Hagati ari ikimenyetso kigaragaza uburyo abakunzi ba muzika na ruhago buhuza Isi.
FIFA yatangaje ko izindi ndirimbo zizaba ziri mu njyana zitandukanye, ubwo iyi mikino izagenda yegereza.