Print

Juno Kizigenza yavuze icyo Ariel Wayz asobanuye k’ubuzima bwe n’icyo bapfuye, ahamya ko indirimbo’Urankunda’ ariwe yayihimbiye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 April 2022 Yasuwe: 2491

Uyu muhanzi yavuze umubano we na Ariel uko watangiye kugeza ubwo baba inshuti magara ariko bikarangira nabyo bishize mumvugo yo gutebya yagize ati’ Twasangiye ubusa birangira twitana ibisambo.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi Tv yavuze uko umubano wabo watangiye at" Kumunsi wambere twahuye ngiye gukora indirimmbo ’Mpa Fomular’ ati nge narimuzi kuko asa nuwakoze umuziki mbere yange kandi nari umufana we, icyo gihe turamenyana, dutangira kujya duhurira ahantu henshi kubera ko duhuje inshuti,tuza no guturana Kabeza, ubushuti bwacu bukomeza kwaguka tugera ubwo tunakorana indirimbo’A Way’ yanatugiriye umumaro kumpande zombi kuko na nyuma twagiye tubona ibiraka bitandukanye kubera yo.

Uyu munyamakuru yakomeje amubaza niba barakundanaga nkuko abantu babizi aariko avuga ko yari inshuti ye ya hafi nkuko babitangazaga nambere, amubajije kumafoto yabo yakunze kujya hanze basomana kandi bavuga ko badakundana yavuze ati" hari aba Best Friend batwika bro’ ibi byasekeje uyu munyamakuru aboneraho kumubaza uko ababyeyi babyakiraga yagize ati’ Ababyeyi rero hari ukuntu birengagiza ukagirango ntanikintu bazi ati uretse ko na mama wange ari umufana wange ukomeye ati kuko niyo naraburiza mama yakomeza akamfana.

Juno yakomeje avuga ko n’ubwo ibintu byinshi byajyaga hanze atariko babaga babishka ndetse byanababangamiraga cyane kubona ibintu batifuza kugaragaza babisanga hanze.

Yakomeje avuga ko akunda ubuzima bw’ukuri ahamya ko ibyo abantu bose babonaga byari ukuri.

Uyu muhanzi yahamije ko we na Ariel bahagaritse ubucuti bwabo kubera ko hari bimwe batumvikanyeho bagahitamo gukomeza inzira ya buri wese kugiti cye kandi ko ntakintu na kimwe yigeze yicuza mu bucuti bagiranye.

Juno yongeye kuvuga ko kuba yarakuyeho Verine kunzara ariwe wabishatse cyane ko no kuyishyiraho ntawamugiriye inama anahamya ko ibyavuzwe byose yarabizi ko bizavugwa ariko we icyo yashakaga yakigezeho kandi byamubyariye ikintu gikomeye.

Indirimbo ’Urankunda’ Juno yahimbiye Ariel

Loyal indirimbo nshya ya Juno Kizigenza umaze kwigarurira imitima ya benshi