Print

Fridaus wabyaranye na Ndimbati yavuze ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 April 2022 Yasuwe: 4238

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gusambanya uyu mwana w’umukobwa no kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

Ni ibyaha uyu mugabo ashinjwa gukora mu myaka irenga ibiri ubwo yasambanyaga uyu mukobwa bivugwa ko yari afite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda yavutsemo impanga z’abakobwa, gusa mu minsi yashize ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko yamusanze ku muhanda amugura nk’izindi ndaya zose.

Kabahizi mu kiganiro aheruka guha rumwe mu mbuga za YouTube zikorera hano mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo gutanga ikirego yumvaga Ndimbati atazafungwa.

Ati: “Nari nzi ko wenda niba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda leta yo izakimubwira, ntago nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

Uyu mugore yavuze ko kuba Ndimbati afunzwe nta nyungu abifitemo, bityo akaba yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa mu gihe cyose yaba yemeye kuzamufasha kurera abana babyaranye.

Yagize ati: “Njye rwose nzamusabira imbabazi, mvuge nti ’Ndimbati naze hanze’. Ndumva mbyiteguye. None se hari inyungu mbifitemo kuba yafungwa? Njya mu itangazamakuru ntago nashakaga ko afungwa, nashakaga ko amfasha akampa indezo y’abana.”

Ndimbati aheruka kubwira urukiko ko Kabahizi yahisemo gushaka kumuharabika no kumusiga icyasha, nyuma yo gushukwa n’umwe mu banyamakuru wamwijeje ko azamushakira abaterankunga bo kumuha amafaranga.

Yavuze ko yatawe muri yombi asanzwe yita ku bana be ndetse na nyina akamwishyurira inzu yabagamo.

Fridaus yasabye abamutuka bamushinja ubugome no gushaka guharabika Ndimbati kubihagarika, kuko ibyo yavuze kwari ukuri cyane ko we n’abana be bari babayeho mu buzima bubi.